Uzatatira ubumwe bw’Abanyarwanda azahanwa nk’umugome wese- Minisitiri Dr Mugenzi

igire

Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Dr Patrice Mugenzi, yasabye abanyamadini n’amatorero kugendera kure ibikorwa by’ivangura, ahubwo bagakomeza kwimakaza gahunda z’ubumwe n’ubwiyunge.

Ni ubutumwa yatanze ubwo Umuryango w’Abayisilamu mu Rwanda, RMC, wibukaga ku nshuro ya 31 Jenoside yakorewe Abatutsi.

Abitabiriye iki gikorwa babanje gusura Urwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi rwa Kigali ku Gisozi no kunamira inzirakarengane zirenga ibihumbi 250 zihashyinguye.

Mukaneza Mariane utuye i Rubavu mu Murenge wa Gisenyi mu buhamya bwe yashimiye Ubuyobozi bw’Igihugu bwafashije abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi nyuma y’ibikomere bahuye nabyo.

Abayoboke b’Idini ya Islam bashimangiye ko bazakomeza kugendera kure amacakubiri.

Mufti w’u Rwanda, Sheikh Sindayigaya Musa, na we yabasabye gukomeza kwamagana ikibi.

Yagize ati “Umuryango w’Abayisilamu mu Rwanda urasaba buri wese kugira uruhare mu gukomeza kubungabunga ubumwe bw’Abanyarwanda no kwirinda icyagarura amacakubiri mu Banyarwanda ayo ari yose. Wamaganye abakigaragarwaho n’ingengabitekerezo ya Jenoside n’ibikorwa byo kwibasira abarokotse Jenoside bigenda bigaragara hirya no hino.

Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Dr. Mugenzi Patrice, yibukije abanyamadini kongera kwisuzuma, bagashyira imbere ubumwe bw’Abanyarwanda.

Ati “Ibimaze kugaragara ni uko hari abayobozi b’amadini bagifite ivangura mu madini yabo. Abo rero turagira ngo tubashishikarize kongera kwisuzuma no gufata umugambi nyawo wo kubaka ubumwe bw’Abanyarwanda kuko umuntu wese uzatatira ubumwe bw’Abanyarwanda, azahanwa nk’umugome uwo ari we wese.”

Igikorwa cyo kwibuka ku nshuro ya 31 Jenoside yakorewe Abatutsi cyakozwe n’Umuryango w’Abayisilamu mu Rwanda, cyitabiriwe n’abarenga 500 bahagarariye abandi baturutse mu turere 30 tw’Igihugu. Barimo abayobozi mu nzego zitandukanye z’Umuryango w’Abayisilamu mu Rwanda, abagore ndetse n’urubyiruko rw’Abayisilamu.

 

Share This Article