Imirimo yo kubaka umuyoboro w’amazi urimo n’uruganda ruzageza amazi ku baturage barenga 130 000 bo mu Karere ka Karongi igeze kuri 91%, bakaba bishimira ibikorwa remezo bishya by’amazi bakomeje kwegerezwa.
Ubuyobozi bw’Ikigo Gishinzwe Amazi, Isuku n’Isukura (WASAC Group) butangaza ko uwo mushinga ‘Kivu Belt water supply sytem’ uzageza amazi mu Mirenge ya Rubengera na Bwishyura hagamijwe kongera ingano y’amazi meza no gukemura ikibazo cy’isaranganya ryayo hamwe na hamwe.
Icyerekezo cy’Igihugu muri gahunda y’Igihugu yo Kwihutisha Iterambere (NST2/2024-2029) ni uko kugeza amazi meza ku baturage bose bizaba biri ku kigero cya 100% bivuye kuri 80%.
Bamwe mu baturage bo mu Karere ka Karongi baganiriye na Imvaho Nshya, barishimira ko bagiye kubona amazi meza bityo bagatandukana burundu n’indwara ziterwa n’umwanda.
Mpagazehe Samuel utuye mu Murenge wa Rubengera, avuga ko bari bafite ikibazo cy’amazi aho bavomaga amazi atari meza mu kagezi gatemba.
Kugira ngo babone amazi bibasaba gukora urugendo rw’iminota 40 bajya gushaka amazi bita ko ari meza akaba ari yo banywa.
Mpagazehe avuga ko uruganda rw’amazi rurimo kubakwa nirumara kuzura bakabona amazi, bazaba bakize indwara ziterwa n’umwanda.
Ati: “Bizaba ari byiza cyane, tuzaba twishimye kuko nta muntu uzongera kurwara inzoka, tuzaba tubonye amazi meza.”
Ni amazi avuga kandi ko azabafasha kuko batazongera kuvoma amazi mabi cyangwa ngo bajye kuvoma ku tugezi tw’amazi mabi.
Ibi abihuriraho na Gaudence Mukakamanzi uvuga ko hari ubwo bamara iminsi ine nta mazi bafite muri za robine.
Iyo bashaka amazi meza bifashisha amavomo ya kera atajya akama akaba ari zo bajya kuvomaho.
Ababonye akazi mu kubaka uruganda bararuvuga imyato
Urubyiruko rufite akazi ku ruganda rw’amazi, ruvuga ko ruzahera ku bushobozi ruvana aho rukorera bityo rukazihangira imirimo.
Muhoza Emmanuel umaze imyaka 2 akorera ku ruganda, avuga ko umushinga w’uruganda umaze kumugeza kuri byinshi birimo kuba yaraguze amatungo magufi n’amaremare.
Agira ati: “Ikintu akazi nkora hano ku ruganda rw’amazi kamaze kungezaho, nashoboye kugura amabati, ihene n’inka ndi no mu itsinda.”
Ahamya ko icyo ashatse cyose acyigurira atagombye gutegera amaboko ababyeyi be.
Marie José Nyirahabineza na we avuga ko amaze ukwezi mu kazi, agasanga kazamufasha kwiteza imbere.
Ati: “Mu nzozi zanjye mba numva nzatangiza ubucuruzi nkacuruza imiti y’amatungo, ni muri urwo rwego najemo gushaka igishoro.”
Faustin Nsengiyumva, Umuyobozi w’Ishami rishinzwe imishinga muri WASAC Group, yabwiye Imvaho Nshya ko umushinga wa Kivu Belt Water Supply System, uzakemura ikibazo cy’amazi adahagije.
Yahamije ko umushinga w’amazi nk’uyu uba ugamije gukemura ikibazo cy’amazi ariko cyane cyane hakibandwa mu bice by’icyaro.
Nsengiyumva avuga ko abenshi bumva ko inganda z’amazi ziba mu Mujyi ariko uko abaturage bagenda batura ari benshi ngo ntabwo wavuga ko bazavoma amazi ku masoko gusa.
Ati: “Uruganda ruzaba rugamije gukemura ikibazo cy’amazi adahagije mu mirenge ya Rubengera na Bwishyura.”
Iki cyiciro cya mbere cyibanze cyane muri Rubengera na Bwishyura kuko ni ibice bitakwitwa ko ari icyaro, agahamya ko Rubengera ari ahantu hari ubucucike bw’abaturage batuye cyane.
Ati: “Si uko abaturage batuye ari benshi, ubucucike buriyongera, urumva ko n’amazi na serivisi z’amazi bakenera na zo ziriyongera.”
Uruganda rufite ubushobozi bwo gutanga amazi angana na meterikibe ibihumbi 13 ku munsi. Uretse uru ruganda, hazubakwa imiyoboro y’ibilometero 97 n’amavomo rusange 86 bizafasha abaturage barenga 130 000 kubona amazi meza hari kandi n’ibigega birenga 10 bibika amazi.
Umushinga wo kubaka umuyoboro wiswe ‘Kivu Belt water supply system’, urimo n’uruganda, biteganyijwe ko uzarangirana n’Ukuboza uyu mwaka wa 2025, ukaba ugeze kuri 91% .
Ni Umushinga ushyirwamubikorwa ku nguzanyo ya Banki Nyafurika Itsura Amajyambere (AfDB) ingana n’amafaranga arenga miliyari 12.4, aho watanze akazi ku baturage barenga 5 000.
