WASAC irasabwa kuvugurura uburyo bwo kwishyura amazi

igire

Ikigo cy’igihugu gishinzwe amazi, isuku n’isukura, WASAC, kigira intero igira iti; ‘Amazi ni ubuzima’. Ibi bivuze ko amazi ari ikintu cy’ingenzi mu buzi bwa buri munsi bwa buri wese.

Uku kuba akenerwa na buri wese, igihe cyose, nicyo gituma buri wese aharanira ko amazi meza yamwegera, ndetse na leta igaharanira ko amazi agera muri buri rugo rw’Umuturarwanda.

Ku bantu bafite amazi mu ngo zabo, mu gihe runaka bishyura ayo mazi bahabwa.

Icyakora, hari benshi bavuga ko badasobanukiwe n’uburyo bwo kubara mubazi ngo bamenye ingano y’amafaranga bishyura niba ihuye n’amazi baba barakoresheje.

Miracle Rukundo, umwe mu baturage waganiriye na ICK News ati “Niba umu ‘agent’ wa WASAC aje kukubarira amazi wakoresheje, wowe ubwawe ntuba uzi niba ayo akubariye ari make cyangwa ari menshi. Ibyo bituma utabyizera neza.”

Claire Uwineza, utuye mu Karere ka Muhanga, na we agira ati “Muby’ukuri sinzi kubara amazi. Iyo bazanye inyemezabwishyu, ayo bambwiye niyo nishyura, sinabasha kumenya niba ari yo koko.”

Icyakora iki kibazo si rusange kuko hari abavuga ko bamaze kumenya kubara amazi baba barakoresheje.

Hakizimana, utuye i Muhanga, avuga ko iyo ufashe umwanya ugasobanuza neza umu-agent wa WASAC umenya uko amazi bayabara.

Ati “Njye nzi gukoresha mubazi yanjye, ariko hari abatabizi babona bazanye facture bagahita bishyura batazi niba ayo bishyuye ari yo koko. Ariko, iyo ubyitayeho urabimenya ugatandukana no gushidikanya.”

Icyifuzo gihurizwaho na benshi ni uko uburyo amazi yishyurwamo bwavugururwa, amazi akajya agurwa mbere nk’uko ku muriro bimeze ku buryo mu gihe amazi waguze ashize bihita bigaragara.

Bati “Ku buryo umuntu areba muri mubazi, cyangwa telefoni, akaba yamenya ngo nsigaranye amazi angana gutya.”

Ikindi bagaruka ngo ni uko WASAC yashyira ku ifatabuguzi amafaranga yakoreshejwe n’igiciro cya m³, bityo n’utari uzi gukoresha mubazi akaba yabimenya.

Sam Mugabo ukorera WASAC mu bijyanye no kwishyuza amazi yabwiye ICK News ko kubara amazi bitagoye mu gihe umuntu abyitayeho.

Ati “Iyo ubyitayeho, umenya m³ wakoresheje ugakuba n’igiciro, ukamenya ayo wishyura.”

Yongeyeho ko n’utaragize amahirwe yo kujya mu ishuri ashobora kubimenya asobanuriwe neza.

Icyakora Bwana Mugabo atanga icyizere ko uburyo amazi abarwamo bushobora kuzavugururwa mu bihe biri imbere.

Ati “Ubu byatangiye gukorwa ku mavomo rusange, aho ijerekani yishyurwa igiceri cya 20. Hari gahunda yo kugezayo n’andi mavugurura kugira ngo no mu ngo bazajye bishyura mbere yo gukoresha amazi.”

Muri Gashyantare 2025, umuyobozi Mukuru wa WASAC, Prof Omar Munyaneza yabwiye RBA ko hari umushinga wo kuba umuturage yakwishyura mbere agahabwa amazi azakoresha bitewe n’amafaranga afite, cyakora ngo uzatangirana n’abafatabuguzi bafite amikoro ahagije kuko mubazi zibikora zihenda.

Icyo gihe yavuze ko, muri uyu mushinga, banateganya n’ikoranabuhanga rizafasha mu kumenya amazi yakoreshejwe muri mubazi, ku buryo ababikora batazajya binjira muri buri rugo.

Share This Article