WASAC yasobanuye impamvu hari ibice bikunze kubura amazi mu bihe by’impeshyi

igire

Abaturage batuye mu bice bitandukanye by’Umujyi wa Kigali, baravuga ko bamaze hafi ukwezi badafite amazi meza, bakaba basaba Ikigo gishinzwe isuku n’isukura WASAC gukemura iki kibazo.

Abo RBA yasuye ni abatuye mu duce twa Gasogi na Ndera, bemeza ko kubona amazi byabaye ingume, bigatuma batabasha gukora isuku uko bikwiye ndetse bakanatakaza umwanya munini n’amafaranga bashakisha amazi.

Ntama Eugene atuye mu Karere ka Gasabo I Gasogi afite ubucuruzi bw’akabari ku munsi akoresha amazi y’ibuhumbi 25, bitewe nuko amazi kuri ubu yabuze mu gace batuyemo.

Aya mafaranga yishyura ubundi yayishyuraga mu kwezi.

Si Ntama gusa uvuga ikibazo cy’amazi kuko n’abatuye Ndera, Nyarugunga, Kabeza n’ahandi muri Kigali bavuga iki kibazo.

Ubu ijerekani iragura hagati y’amafaranga 300 Frw na 500.

Imibare itangwa na WASAC igaragaza ko muri Kigali hakenwe Metre Cube Ibihumbi 210 buri munsi, nyamara ubu haboneka Metre cube ibihumbi 148 iyi ni imwe mu mpamvu zihari zituma amazi meza atagera kubayakeye uko bikwiye.

Indi mpamvu n’imiyoboro yangiritse indi ikaba ishaje.

Dr Omar Munyaneza uyobora Wasac Group yizeza ko uku kwezi kwa 7 gusiga uburyo bwo gusaranganya makeya ahari buhawe umurongo.

Share This Article