Yafatiwe mu Mudugudu wa Remera, Akagari ka Gasiza mu Murenge wa Bushoki arimo yerekeza mu Mujyi wa Kigali.
Superintendent of Police (SP) Alex Ndayisenga, ushinzwe guhuza ibikorwa bya Polisi n’abaturage mu Ntara y’Amajyaruguru, yavuze ko yafashwe ubwo abapolisi bari mu kazi ko kurwanya ubucuruzi bwa magendu n’ibiyobyabwenge.
Yagize ati: “Yafashwe ahagana saa tatu z’ijoro ubwo abapolisi bari bari mu kazi gasanzwe ko gucunga umutekano mu Kagari ka Gasiza, bahagarika moto ifite Nomero RB 902S yari atwaye barebye basanga umufuka yari ahetse urimo ibiyobyabwenge by’urumogi rupima ibilo 10 na litiro ebyiri za Kanyanga zari mu isashe ni ko guhita afatwa.”
Amaze gufatwa yavuze ko ibi biyobyabwenge yari abikuye mu Murenge wa Gashenyi, akaba yari agiye kubicururiza mu Murenge wa Kanyinya mu Karere ka Nyarugenge ari na ho atuye.
SP Ndayisenga yaburiye abinangiye bagakomeza kwishora mu bucuruzi bw’ibiyobyabwenge ko Polisi itazahwema gukomeza imikwabu yo kubafata, asaba abaturage kurushaho gutanga amakuru ku bantu bose bacuruza ibiyobyabwenge kugira ngo bafatwe bashyikirizwe ubutabera.
Yashyikirijwe Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) kuri Sitasiyo ya Bushoki ngo hakomeze iperereza mu gihe hagishakishwa abarumugurishije.
Iteka rya Minisiteri y’ubuzima No.001/MoH/2019 of 04/03/2019 riteganya urutonde n’ibyiciro by’ibiyobyabwenge rishyira Kanyanga n’ibindi binyobwa byose bicuruzwa bidafite icyangombwa cy’ubuziranenge mu Rwanda mu cyiciro cy’ibiyobyabwenge byoroheje mu gihe urumogi rufatwa nk’ikiyobyabwenge gihambaye.
Ingingo ya 263 mu itegeko riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange, ivuga ko; umuntu wese ukora, uhinga, uhindura, utunda, ubika, uha undi, ugurisha mu gihugu ibiyobyabwenge aba akoze icyaha.
Iyo abihamijwe n’urukiko ahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka 7 ariko kitarenze imyaka 10 n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya miliyoni 5 ariko atageze kuri miliyoni 10 ku byerekeye ibiyobyabwenge byoroheje n’igifungo cya burundu n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda arenze miliyoni 20 ariko atarenze miliyoni 30 ku biyobyabwenge bihambaye.