Igire-Amakuru agezweho
  • Ahabanza
  • Amakuru
    • Mu mahanga
    • Mu Rwanda
  • Imikino
    • Imyidagaduro
  • Politiki
  • ubuhinzi
  • Ubukerarugendo
  • Ubukungu
  • Ubuzima
Reading: Yatabaje Perezida Kagame, RIB imukeka mu bahunze bakekwaho kwiba miliyari 14 Frw
Share
Font ResizerAa
Igire-Amakuru agezwehoIgire-Amakuru agezweho
  • Ahabanza
  • Amakuru
  • Imikino
  • Politiki
  • ubuhinzi
  • Ubukerarugendo
  • Ubukungu
  • Ubuzima
Search
  • Ahabanza
  • Amakuru
    • Mu mahanga
    • Mu Rwanda
  • Imikino
    • Imyidagaduro
  • Politiki
  • ubuhinzi
  • Ubukerarugendo
  • Ubukungu
  • Ubuzima
Follow US
Ubukungu

Yatabaje Perezida Kagame, RIB imukeka mu bahunze bakekwaho kwiba miliyari 14 Frw

igire
igire Yanditswe January 2, 2025
Share
SHARE

Urwego rw’Ubugenzacyaha (RIB) rwatanze umucyo ku kibazo uwiyita Imanirakomeye (Wabimenya Ute?) ku rubuga rwa X yatabarije Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame, avuga ko ari mu bagera ku 150 barenganyijwe n’inzego z’ubutabera bakanyagwa ibyabo bifite agaciro k’amamiliyari.

RIB yanyomoje ibyo uyu Imanirakomeye yanditse asaba Umukuru w’Igihugu kubarenganura rugaragaza ko uwo na we ari mu bakirimo gushakishwa bagize uruhare mu bujura bwa miliyari zisaga 14 z’amafaranga y’u Rwanda muri I&M Bank Rwanda.

RIB yatangaje ko muri Mutarama 2023, yakiriye ikirego cya banki ya I&M Bank Rwanda ku bujura bwakoreshwaga amakarita ya MasterCard bushingiye ku cyuho cyari cyagaragaye mu ivunjisha ry’amadovize.

Iperereza ryagaragaje ko abantu bagiye babeshya abandi bakabaka indangamuntu zabo bababwira ko bagiye kubashakira akazi barangiza bakazikoresha mu gushaka Mastercards nyinshi, bakazikoresha kwiba banki baciye muri icyo cyuho cyari cyagaragaye.

Icyo cyuho ngo cyasize bibye iyo banki amadolari agera kuri 10,256,000 ari yo asaga miliyari 14 Frw ubariye aho ivunjisha rigeze uyu munsi.

Mu butumwa RIB yatanze inyomoza ubusabe bw’uwiyise Imanirakomeye, yagize iti: “Abakekwaho iki cyaha 148 barakurikiranwe, hagaruzwa 2,274,336,310 Frw n’indi mitungo irimo inzu n’amasambu byari byaguzwe mu mafaranga aturutse muri ubwo bujura. Urukiko rw’Isumbuye rwa Nyarugenge rwahamije abagera kuri 94 ibyaha byo kwiba n’iyezandonke, bahabwa ibihano bitandukanye.”

RIB yahamije ko iperereza rikomeje kugira ngo n’abandi bagize uruhare muri ubu bujura hakoreshejwe MasterCard bahanwe nk’uko amategeko abiteganya.

Iti: “Turakeka ko n’uwanditse asaba kurenganurwa atagaragaza amazina ye nyayo ari mu bashakishwa batorotse ubutabera.”

Uwatakambiye Perezida Kagame ashobora kuba ari mu bahunze Igihugu 

Uyu mugabo ukoresha urukuta rwa X yise Wabimenya ute? cyangwa Imanirakomeye, bigaragara ko ikoreshwa iherereye i Dubai muri Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu (UAE), avuga ko akora ubucuruzi bwa Cryptocurrency ndetse akaba n’umusesenguzi w’urwego rw’imari.

Asobanura ikibazo yavuze ko abatarafashwe n’ubutabera bahunze Igihugu, bigaragara ko na we yanditse ubutumwa atari ku butaka bw’u Rwanda.

Yavuze ko bo baguze amakarita ya MasterCard Prepaid Multicurrency, kuko bari bashishikarijwe inyungu irimo, kuko ngo iyo karita yahuzaga ikoranabuhanga rya MasterCard ku Isi maze ushyizeho amafaranga y’u Rwanda akaba ashobora kungukira mu kuyavunja mu madovize arenga 20 akoreshwa ku Isi.

Ibyo ngo byatumaga bavunjisha amafaranga ku giciro kiri hasi ugereranyije n’uko ayo madovize aba agurwa ku isoko risanzwe.

Ibyo ngo byatumye abavunjaga kuri iyo karita bunguka cyane kandi ngo bavunjaga ku biciro byashyizweho kandi bikagenzurwa na MasterCard cyangwa se banki

Avuga ko nta na rimwe abakiliya muri iryo vunja bigeze babangamira imikorere myiza y’ikoranabuhanga bagamije kwiha ibiciro (rates) n’inyungu bitagenwe na banyiri sisitemu.

Abantu rero bagera ku 146, baje kwivunjira muri ubu buryo kurusha abandi, babibyaje inyungu ndetse bamwe I&M Bank ubwayo iranabibahembera.

Kuri we RIB yinjiye muri iki kibazo kubera ko yashakaga kumenya neza inkomoko y’umutungo bamwe muri abo bantu bari bari kubona icyo gihe.

Avuga ko Banki yakoreshejwe kugira ngo ivuge ko yahombye maze hafatirwa imitungo y’abantu bose bakoze ubwo bucuruzi.

Abaregwa batakambiye urukiko basaba ko hakorwa igenzura ryihariye (special audit) muri banki ariko urukiko rubitera utwatsi, kandi barumvaga byarashoboraga kugaragaza ukuri  ku karengane bakorewe.

Ubuyobozi bwa I&M Bank (Rwanda) Plc buvuga ko bwamenye ibikorwa by’ubujura bwabereye kuri konti z’amakarita ya bamwe mu bakiliya bufite agaciro ka miliyoni $10.3, hagati ya tariki 1 Ugushyingo na 17 Mutarama 2023.

Mu guhangana n’iki kibazo iriya karita ya Mastercard Platinum Multicurrency Prepaid Card yabaye ihagaritswe ndetse hahindurwa na zimwe muri serivisi zashoboraga gutanga icyuho.

 

You Might Also Like

Ingengo y’imari ya 2025/2026 iziyongeraho miliyari 1 216,1Frw igere kuri miliyari 7 032,5 Frw

Umusaruro w’inganda wazamutseho 5% muri Werurwe 2025

U Rwanda mu nzira yo gushyiraho ibigega bizigama ibikomoka kuri peretoli litiro miliyoni 334

U Rwanda na PSG byongereye amasezerano y’imikoranire kugeza mu 2028

Abadepite basabiye urubyiruko rw’amikoro make n’abarengeje imyaka 65 guhabwa inguzanyo ya VUP

igire January 2, 2025 January 2, 2025
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Email Print
Share
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Abo turibo

Tubagezaho amakuru agezweho mu Rwanda, mu Karere kibiyagabigari,muri Afurika no hirya no hino kw'isi

Inkuru iheruka

VATICAN : Papa Leo XIV arasaba ko intambara zirangira
Politiki

Contact us

Tel:(+250) 788 433 581
Email:ochentheos@gmail.com
© IGIRE.rw since 2019. All Rights Reserved.
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?