Igisirikare cya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (FARDC), cyakumiriye abasirikare bacyo kongera kugirana umubano uwo ari wo wose n’umutwe wa FDLR.
FARDC yahaye abasirikare bayo ubu butumwa binyuze mu itangazo ryasohowe n’Umuvugizi wayo, Général-Major Sylvain Ekenge.
Muri iri tangazo Ekenge yavuze ko “Igisirikare cya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo kiramenyesha abasirikare bose ku rwego rwose bariho ikumirwa rikabije ryo gutangiza cyangwa gukomeza kugira aho ari ho hose bahurira na FDLR.”
Ekenge yunzemo ko umusirikare uwo ari we wese uzarenga ku mabwiriza yashyizweho “azatabwa muri yombi ndetse anumve igitsure cy’itegeko.”
FARDC yari imaze igihe ifatanya na FDLR mu rugamba rwo kurwanya umutwe wa M23.
Congo Kinshasa yafashe icyemezo cyo guca umubano n’uriya mutwe nyuma y’ibiganiro Umukuru w’Ubutasi bwa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Avril Haines aheruka kugirana na ba Perezida Paul Kagame w’u Rwanda na mugenzi we Félix Antoine Tshisekedi wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.
Ku Cyumweru tariki ya 19 Ugushyingo ni bwo Haines n’intumwa yari ayoboye bakiriwe muri Village Urugwiro na Perezida Paul Kagame.
Ibiro by’Umukuru w’Igihugu ku rubuga rwa X byavuze ko “bagiranye ibiganiro byubaka byibanze ku buryo bwo gucubya umwuka mubi no gukemura umuzi w’ikibazo cy’umutekano muke wo mu burasirazuba bwa RDC.”
Perezidansi ya Leta Zunze Ubumwe za Amerika yavuze ko uruzinduko rwa Haines i Kigali n’i Kinshasa rwasize ba Perezida Kagame na Tshisekedi bemeye “gufata ingamba zihariye zo kugabanya impungenge z’umutekano ziri hagati y’ibihugu byombi.”
Ingamba ibihugu byombi byiyemeje gufata zifite aho zihuriye n’ibyemezo byafatiwe mu biganiro bya Nairobi na Luanda byari bigamije gucubya umwuka mubi umaze umwaka urenga hagati ya Kigali na Kinshasa.
Amerika ivuga ko yakirije yombi ingamba zafashwe na RDC ndetse n’u Rwanda, ndetse ikanavuga ko yiteguye gushyigikira ibiganiro byo mu rwego rwa dipolomasi ndetse n’ubutasi bw’ibihugu byombi mu rwego rwo guteza imbere umutekano ndetse n’ubukire by’Abanyarwanda n’abanye-Congo.