U Bwongereza Bwatangaje Itariki Buzoherezaho Abimukira mu Rwanda

igire

Guverinoma y’u Bwongereza yemejeko  itariki  ya 24 z’ukwezi gutaha kwa Karindwi uyu mwaka, aribwo izatangira kohereza  abimukira n’abashaka ubuhungiro  mu Rwanda.

Byatangajwe n’Umunyamategeko wa Guverinoma y’u Bwongereza, Edward Brown kuri uyu wa Mbere, nyuma y’uko Minisitiri w’Intebe w’iki Gihugu, Rishi Sunak atangaje ko iyi gahunda izatangira gushyirwa mu bikorwa nyuma y’amatora ateganyijwe tariki 04 z’ukwezi gutaha kwa Nyakanga.

Rishi Sunak wari wavuze ko indege ya mbere izatwara abimukira itazagenda mbere y’iyi tariki ya 04 Nyakanga, yari yizeje ko ishyaka rye rya Conservative niriramuka ritsinze amatora, iyi gahunda izatangira gushyirwa mu bikorwa vuga.

Mu nyandiko yashyikirijwe Urukiko Rukuru rw’i London, abanyamategeko ba Guverinoma y’u Bwongereza, bavuze ko indege izajyana abimukira ba mbere, izaba yiteguye tariki 23 Nyakanga.

 

Share This Article