Igire-Amakuru agezweho
  • Ahabanza
  • Amakuru
    • Mu mahanga
    • Mu Rwanda
  • Imikino
    • Imyidagaduro
  • Politiki
  • ubuhinzi
  • Ubukerarugendo
  • Ubukungu
  • Ubuzima
Reading: Bamwe mu bagore bakora ubuhinzi bo mu turere turindwi tw’igihugu bafashijwe n’umuryango wa Women for Women Rwanda , kwiteza imbere
Share
Font ResizerAa
Igire-Amakuru agezwehoIgire-Amakuru agezweho
  • Ahabanza
  • Amakuru
  • Imikino
  • Politiki
  • ubuhinzi
  • Ubukerarugendo
  • Ubukungu
  • Ubuzima
Search
  • Ahabanza
  • Amakuru
    • Mu mahanga
    • Mu Rwanda
  • Imikino
    • Imyidagaduro
  • Politiki
  • ubuhinzi
  • Ubukerarugendo
  • Ubukungu
  • Ubuzima
Follow US
Ubukungu

Bamwe mu bagore bakora ubuhinzi bo mu turere turindwi tw’igihugu bafashijwe n’umuryango wa Women for Women Rwanda , kwiteza imbere

igire
igire Yanditswe August 23, 2024
Share
SHARE

Abagore bigishijwe gukora ubuhinzi aho bahinga imboga n’imbuto, bavuga ko  biteje imbere ubu bakaba bateganya kongera ubuso bahingaho kandi bakaba banakemura ibibazo mu miryango yabo babikesha guhinga kinyamwuga.

Nyiracumi Solange ni umubyeyi utuye mu murenge wa Rugendabari mu karere ka Muhanga avuga ko atarahura n’uyu muryango wa Women for Women Rwanda yari abayeho mu buzima bubi gusa kuri ubu ngo bwarahindutse kuko bigishijwe kwizigamira ndetse no guhinga kinyamwuga

Ati” tutarahura na Women for Women Rwanda twari tubayeho nabi mu bukene bukabije ndetse twanahoraga mu makimbirane mu miryango yacu ariko ubu aho duhuriye na Women for Women Rwanda ubuzima bwarahindutse batwigishije kwiyubaka ndetse n’uburyo twakwiteza imbere”

MUKABATSINDA Christine ni umubyeyi utuye mu karere ka Nyaruguru mu murenge wa Kibeho avuga ko atarahura na Women for Women Rwanda yahoraga asaba umugabo ikintu cyose gusa ngo byarahindutse kuko yahuye n’umuryango wa Women for Women Rwanda ukamwigisha uko yakura amaboko mu mufuka agakora ubu ngo we n’umuryango we babayeho neza babikesha amasomo yigishijwe n’uyu muryango.

Ati”ubu dusigaye tubayeho neza tubikesha Women for Women Rwanda kuko batwigishije uburyo bwo kwizigamira ndetse banatwigisha guhinga kinyamwuga ubu natwe turakirigita ifaranga.”

RUKEMA Ezzekiel ushinzwe iterambere ry’ubukungu muri women for women Rwanda avuga ko bafashije abagore gukora ubuhinzi buteye imbere, aho banabakurikiranye ubu bakaba bamaze kugera kuri byinshi.

Ati “ twigishije abagore gukora ubuhinzi buteye imbere ndetse turanabakurikirana ku buryo hari byinshi bamaze kugeraho babikesha amasomo twabahaye ndetse natwe biradushimisha iyo tubonye bakurikiza inama ndetse n’amasomo tubaha.”

Minisiteri y’ubuhinzi nubworozi mu Rwanda, ivuga ko hari gahunda yo gufasha aba bagore gukomeza kubateza imbere, aho hari no kubongerera amahugurwa abafasha gukomeza kugira ubumenyi buteye imbere.

Alice MUKAMUGEMA ni Umuyobozi mukuru w’Ishami rishinzwe gukurikirana uruhererekane nyongeragaciro ku bikomoka ku buhinzi n’ubworozi ndetse n’ubucuruzi yabigarutseho.

Ati” hari gahunda yo gukomeza gufasha abagore mu bikorwa bibateza imbere ndetse bagaragaje ko bakeneye amahugurwa ari nabyo tuzabafashamo ku buryo babona amahugurwa ahagije ndetse n’ubundi bumenyi butuma barushaho gutera imbere.”

Umuryango wa Women for Women Rwanda kugeza  ubu umaze gufasha abagore basaga 1440 aho ukorera mu turere 7 tw’igihugu, abagore bagafashwa muri byinshi birimo guhabwa amahugurwa, inkunga yo gukora imishinga itandukanye, gushakirwa amasoko, gufashwa gukorana na banki ndetse n’ibindi.

AMAFOTO

You Might Also Like

Imenyerazamwuga niyo nkingi y’umurimo unoze

Ingengo y’imari ya 2025/2026 iziyongeraho miliyari 1 216,1Frw igere kuri miliyari 7 032,5 Frw

Umusaruro w’inganda wazamutseho 5% muri Werurwe 2025

U Rwanda mu nzira yo gushyiraho ibigega bizigama ibikomoka kuri peretoli litiro miliyoni 334

U Rwanda na PSG byongereye amasezerano y’imikoranire kugeza mu 2028

igire August 23, 2024 August 23, 2024
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Email Print
Share
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Abo turibo

Tubagezaho amakuru agezweho mu Rwanda, mu Karere kibiyagabigari,muri Afurika no hirya no hino kw'isi

Inkuru iheruka

Imenyerazamwuga niyo nkingi y’umurimo unoze
Ubukungu

Contact us

Tel:(+250) 788 433 581
Email:ochentheos@gmail.com
© IGIRE.rw since 2019. All Rights Reserved.
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?