Perezida wa Repubulika Paul Kagame, yavuze ko Urwego rw’Ubutabera mu Rwanda rwagize amateka mabi, ndetse biviramo bamwe mu Banyarwanda kubura ubutabera bubakwiriye, ari na ho havuye amateka ashaririye yagejeje no kuri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Ibi Umukuru w’Igihugu yabigarutseho kuri uyu wa Kane, ubwo yakiraga indahiro ya Perezida w’Urukiko rw’Ikirenga, Domitille Mukantaganzwa, ndetse n’iya Visi Perezida w’Urukiko rw’Ikirenga, Hitiyaremye Alphonse.
Nyuma yo kwakira indahiro z’aba bayobozi bombi, Perezida Kagame yavuze ko ubutabera bw’u Rwanda bwagenze nabi cyane imyaka myinshi, ariko cyane cyane bigashingira kuri politiki mbi, ari na byo byaviriyemo Abanyarwanda kutabana, kutumvikana no kwicana.
Yagize ati “Ibyo byarabaye, aho ni ho tuva, ariko aho tujya na byo bimaze kumvikana igihe kirekire ni ahandi, kandi ni ngombwa, ku buryo icyo dusaba abantu ni ukubyumva batyo, bagakurikiza ibyiza byo kubana neza, bagakurikiza ubutabera n’amategeko tugomba kwisangamo”.
Perezida Kagame yavuze ko mu butabera buri wese aba areshya n’undi, asaba abayobozi b’Urukiko rw’’Ikirenga barahiye guharanira ko ari uko bigomba kubahirizwa.
Umukuru w’Igihugu yavuze ko atifuza kumva ko ubutabera bwananiwe kugeza ku Banyarwanda ibyo, kugeza ubwo hagomba kwitabazwa izindi mbaraga ngo byubahirizwe, ariko avuga ko nibiba ngombwa izindi mbaraga zizakoreshwa.
Ati “Sinifuza ko ubutabera bwananirwa kuduha ibyo, ngo hagombe gukoreshwa ubundi buryo. Nta buryo bundi bukwiye kuba busimbura ubutabera. Ariko aho ubutabera butari, aho budakoze, ibindi birakora. Navuze amateka yacu, muri rusange abantu bose ntabwo babonye ubutabera bifuza bubakwiriye bose, ariko hari ababubuze kurusha abandi. Ni ho havuyemo amateka yacu twibuka buri gihe ababaje”.
Perezida Kagame yakomeje agira ati “Kuba rero n’uyu munsi hagishobora kuboneka abantu bafite ibitekerezo byo kudusubiza ahongaho, icyo gihe amategeko, ubutabera bugomba gukoreshwa. Nibudakoreshwa n’ibindi bizakoreshwa”.
Perezida Kagame yavuze ko ubwicanyi bugikorerwa abarokotse Jenoside bugomba guhagarara ubutabera bubigizemo uruhare, byananirana hakitabazwa ubundi buryo.
Ati “Ibyo bigomba guhagarara. Kwica abantu babuze amateka n’ubundi kuva igihe cyose banabuze ubuzima, hakaba hariho na politiki yaganisha ahongaho, ishaka kugirira nabi abantu, abarokotse kubasanga mu ngo zabo bakabica! Amategeko agomba gukora, nadakora hazakora ibindi. Ibyo kandi ndabyatuye, ndabibabwiye buri wese anyumve. Bigomba guhagarara”!
Perezida Kagame yavuze ko hari abantu baba abari mu Gihugu cyangwa mu mahanga bahora bavuga nabi u Rwanda, bakagaragaza ko mu Rwanda nta butabera Buhari, avuga ko ibyo batazabishobora.
Ati “Abo bandi bakinisha politiki bakavuga amagambo, ari aho, ari abari hanze, ari abari mu gihugu ari abo bafatanyije, … ndetse bikajyamo n’amahanga bigasa n’aho bagiye kubigira ubusa. Ntabwo turi ubusa. Ntabwo ubutabera mvuga bukwiriye kuba buriho bwahinduka ubusa. Nta politiki yahindura ubutabera ubusa. Rwose ndagira ngo munyumve. Si ngombwa ngo muzabibone, bishobora no guhagarara abantu batabibonye”.
Umukuru w’Igihugu kandi yagarutse ku bantu barenganya abanda ndetse hakaba n’abashaka kwikubira iby’abandi, avuga ko ibyo na byo bigomba guhagarara.
Ati “Umutungo w’Abanyarwanda bose ukwiye kuba uvamo ibibaramira, abantu ku giti cyabo bakawugira uwabo bakawusesagura, na byo bigomba guhagarara. Kandi nta bundi buryo bwiza bwo kubihagarika bitanyuze mu butabera, bitanyuze mu mategeko”.
Umukuru w’Igihugu kandi yavuze ko n’ubwo Igihugu hari aho cyavuye n’aho kimaze kugera, aho kigana na ho hakiri urugendo rurerure kandi ko icyifuzo ari ukuhagera.
Ati “Turifuza kuhagera, bishobotse vuba, ku buryo bwihuse. Ibyo bitudindiza rero bituruka mu mico mibi gusa, abantu twafatanya tukabirwanya, na byo byahagarara, bityo Igihugu cyacu kigatera imbere”.
Perezida Kagame yakomeje agira ati “Rero ndabasaba rwose ko twakora ibishoboka kandi turabishoboye dufatanyije, kugira ngo duhindure amateka mabi y’Igihugu cyacu binyuze muri ubwo buryo navugaga”.
Umukuru w’Igihugu kandi yaboneyeho gushimira ubuyobozi bwari busanzwe buyobora Urukiko rw’Ikirenga, avuga ko bakoze ibyo bashoboye mu guteza imbere uru rwego.
Perezida w’Urukiko rw’Ikirenga, Domitille Mukantaganzwa, nyuma yo kurahira yavuze ko we na mugenzi we bashimira icyizere bagiriwe cyo kuyobora uru rwego rw’Ubucamanza, agaragariza Umukuru w’Igihugu ko inshingano bahawe bazumva neza kandi bazazisohoza uko bikwiye.