U Rwanda rugiye gutangira kubona inyungu yiyongera kuyari isanzwe iboneka mu bucuruzi bw’amabuye y’agaciro, nyuma y’uko ibiciro bya Tungsten (Wolfram) bitangiye kuzamuka ku isoko mpuzamahanga.
Igiciro cya Tungsten cyikubye hafi inshuro ebyiri mu biciro bishya byasohotse mu mpera z’ukwezi kwa 5.
Mu Karere ka Rulindo niho hari ikirombe cya Nyakabingo cya sosiyete Trinity Metals Group, gicukurwamo Wolfram nyinshi kurusha ahandi mu Rwanda no muri Afurika.
Umuyobozi w’iki kirombe, Uwiringiyimana Justin, avuga ko izamuka ry’ibiciro bya Wolfram, bigiye kubafasha kongera imbaraga mu bucukuzi bari basanzwe bakora.
Izamuka ry’ibiciro ku isoko rya Wolfram ni inkuru nziza ku Rwanda kuko bigiye gutuma aya mabuye y’agaciro yongera umusaruro ku bukungu bw’igihungu nk’uko byasobanuwe na Oreste Mukiza, ushinzwe imenyekanishamakuru mu kigo cy’u Rwanda gishinzwe mine, peteroli na gazi (RMB)
Ibiciro bishya bya Tungsten abenshi bita Wolfram, byarazamutse biva hagati ya $220 na $260 bigera kuri $410 ku biro 10 (Metric tonne), guhera tariki ya 30/05/2025.
Iri zamuka ry’ibiciro bya Wolfram ku isoko mpuzamahanga rije risanga hari ingamba zikomeye zafashwe na leta y’u Rwanda zigamije kongera umusaruro uturuka mu bucukuzi bw’amabuye y’agaciro no kongera ingano y’amadovize aturuka muri uru rwego.
Intego ya gahunda ya 2 y’igihugu yo kwihutisha iterambere NST2 iteganya ko amadovize aturuka mu mabuye y’agaciro acuruzwa hanze y’igihugu aziyongera, akava kuri miliyari $1.7 yabonetse mu 2024, akagera kuri miliyari $2.17 mu 2029.