Kigali: Polisi yafashe abagabo babiri bacuruza urumogi

igire

Polisi y’igihugu ikorera mu karere ka Gasabo yafashe abagabo babiri bacuruza ikiyobyabwenge cy’urumogi, barimo Ndikuryayo Narcisse w’imyaka 43 y’amavuko, na Tuyisenge Eric w’imyaka 40 y’amavuko, bafashwe tariki ya 26 Mata 202 saa tanu z’amanywa, bafatirwa mu Murenge wa Bumbogo, Akagali ka Musave, Umudugudu wa Ramba.

Abo bagabo bafatanywe urumogi ibiro bibiri n’udupfunyika 237 by’urumogi, bafatiwe mu nzu batuyemo bari kurufunga ngo barushyire abakiriya babo.

Umuvugizi wa Polisi mu Mujyi wa Kigali, CIP Wellars Gahonzire yatangaje ko aba uko ari babiri bafatiwe mu nzu batuyemo bari mu gikorwa cyo gufunga urumogi ngo barucuruze kuko hari amakuru ko ariko kazi bakora, bafashwe biturutse ku makuru yatanzwe n’abaturage.

Polisi y’igihugu irashimira abaturage batanze amakuru uru rumogi rugafatwa rutarakwira mu baturage ngo rwangize ubuzima bwabo, abafashwe n’urumogi bafatanywe bafungiye kuri sitasiyo ya Polisi ya Bumbogo ngo bakorerwe amadosiye bashyikirizwe urwego rw’ubugenzacyaha RIB.

Polisi iraburira abantu bose bishora mu bikorwa byo gucuruza ibiyobyabwenge kubireka bagashaka ibindi bakora, iraburira abibeshya ko kuba batuye mu Mirenge y’icyaro bibaha icyuho cyo gucuruza ibiyobyabwenge ko babireka kuko ahantu hose Polisi ihakorera kandi ko abaturage nabo bahagurukiye kurwanya abacuruza ibiyobyabwenge, nibashake ibindi bakora.

Aba bafashwe nyuma yaho mu cyumweru gishize hafashwe abandi baturage bacuruza urumogi muri aka karere ka Gasabo mu Murenge wa Rutunga.

Mu Rwanda, urumogi rushyirwa mu cyiciro cy’ibiyobyabwenge bihambaye, aho umuntu wese uhamijwe n’urukiko gukora, guhinga, guhindura, gutunda, kubika, guha undi, cyangwa kurugurisha mu gihugu, ahanishwa igifungo cya burundu n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda arenze miliyoni 20 ariko atarenze miliyoni 30.

Bafatanwe ibiro bibiri by’urumogi n’udupfunyika 237 twarwo
Share This Article