Minisiteri y’Ubuzima yagaragaje ko ikibazo cy’inda ziterwa abangavu gikomeje gufata intera ihangayikishije mu gihugu, aho buri mwaka abarenga 23,000 baterwa inda, bangana n’abagera kuri 60 ku munsi. Yagaragaje ko iki kibazo cyiyongereye kiva kuri 5% mu 2020 kikagera ku 8% mu 2025, mu gihe hashimangirwa ko gikomeje kugira ingaruka zikomeye ku buzima n’iterambere ry’abana b’abakobwa.
Minisitiri Dr. Sabin Nsanzimana, uyobora iyi minisiteri, yavuze ko inda ziterwa abangavu zikomeje kuba ikibazo gihangayikishije, agaragaza ko atari imibare gusa ahubwo gifite ingaruka zikomeye ku buzima bw’abana b’abakobwa n’ahazaza habo.
Yavuze ko abangavu baterwa inda bashobora guhura n’ibibazo bikomeye byo kubyara kubera ko imibiri yabo iba itarakura neza, bikongera ibyago byo guhitanwa nazo igihe bagiye kubyara cyangwa guhura n’izindi ngaruka zikomeye.
Yagaragaje kandi ko izo ngeruka zigera no kubana baba batwite, cyane ko bamwe bagira ibyago byinshi byo kuvuka imburagihe no kugwingira.
Minisitiri Dr. Nsanzimana yagize ati:” 1/3 by’aba bana baragwingira; 1/3 cy’abapfa batagejeje igihe bavuka kuri abo bangavu batewe inda. Iki kibazo kiba uruhererekane mu muryango n’Igihugu.”


Minisitiri w’ubuzima yavuze kandi ko impamvu nyamukuru zitera iki kibazo zirimo guta ishuri, ubujiji, ikigare, ubukene n’ihohotera. Yasabye ko hakazwa ingamba zituma abakobwa bakomeza amashuri nibura kugeza barangije ayisumbuye.
Ibi byatangajwe mu Ihuriro ry’Urubyiruko ryabereye muri Kigali Convention Centre, ryitabiriwe n’abagera ku 2,000, ryibanze ku gukumira no kurandura inda ziterwa abangavu.
Madamu Jeannette Kagame na we kandi yitabiriye iri huriro ryagarutse ku gushaka ibisubizo birambye kuri iki kibazo.
Umuyobozi Mukuru wa Imbuto Foundation, Elodie Shami, wavuze ko kurwanya inda ziterwa abangavu ari inshingano ya buri wese, asaba urubyiruko guhitamo amakuru yizewe, cyane mu gihe cy’ikwirakwizwa ry’amakuru ku mbuga nkoranyambaga.
Yavuze ko kwimika ibiganiro mu muryango bigira umumaro ukomeye mu gufasha abana gufata ibyemezo bimurinda.
Yagize ati:”Iyo umwana ashobora kubaza umubyeyi ikibazo icyo ari cyo cyose, akabona umwanya wo kumvwa no kugirwa inama, aba afite amahirwe menshi yo gufata ibyemezo bimurinda. Twabonye impinduka zifatika, imiryango yongeye kuganira, ababyeyi barushaho kwegera abana babo, abana nabo bagira icyizere cyo kubaza no kugirwa inama.”


Dr. Cyprien Iradukunda; Umukozi muri Minisiteri y’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’Inshingano Mboneragihugu (MINUBUMWE), yavuze ko kwigisha hakiri kare, gukumira amakimbirane yo mu miryango no gukoresha neza ikoranabuhanga ari ingenzi mu kurinda urubyiruko kugwa muri iki kibazo.
Ni mu gihe kandi inzego zitandukanye zashimangiye ko gukomeza kongera serivisi z’ubuzima bw’imyororokere, gufasha abakobwa kuguma mu ishuri no kwimakaza ibiganiro mu miryango biri mu ngamba z’ingenzi zo kugabanya iki kibazo.
AMAFOTO



