Johannesburg Zoo ikomeje kwibazwaho nyuma y’ikirego ku mibereho y’Inzovu.

igire

Abaharanira uburenganzira bw’inyamaswa muri Afurika y’Epfo basabye urukiko gutegeka ko inzovu eshatu zisigaye zororerwa muri Pariki ya Johannesburg Zoo zimurirwa mu gace kagenwe ko kuzisubiza mu buzima busanzwe , bavuga ko ubuzima zirimo bubangamiye imibereho yazo.

Izi nzovu zitwa Lammie y’imyaka 47, Ramadiba y’imyaka 28 na Mopane y’imyaka 26, ni zo zisigaye zigaragazwa muri pariki gakondo yo mu mujyi muri Afurika yose.

Lammie n’imwe munzovu itabarizwa n’baharanira uburenganzira bw’inyamaswa muri Afurika y’Epfo bavuga ko ubuzima irimo bubangamiye imibereho yayo.
Lammie n’imwe munzovu itabarizwa n’baharanira uburenganzira bw’inyamaswa muri Afurika y’Epfo bavuga ko ubuzima irimo bubangamiye imibereho yayo.
Ramadiba nayo n’imwe munzovu y’ingabo itabarizwa n’baharanira uburenganzira bw’inyamaswa muri Afurika y’Epfo .
Ramadiba nayo n’imwe munzovu y’ingabo itabarizwa n’baharanira uburenganzira bw’inyamaswa muri Afurika y’Epfo .

Abatanze ikirego, bafatanyije n’impuguke mpuzamahanga ku nzovu, babwiye urukiko muri Gicurasi ko ubushakashatsi bwakozwe bwerekanye ko izi nzovu zibabaye kandi zifite ibimenyetso byo kwiheba.
Bagize bati: “Izi nzovu ni inyamaswa zifite ubwenge buhambaye, ziba mu matsinda kandi zifite ubushobozi bwo kumva no kugira amarangamutima. Uko zibayeho ubu bibangamiye imibereho yazo kandi biri kuzitera imibabaro.”

Basabye urukiko gutegeka ko zihita zimurirwa mu bwihugiko bubereye, aho zishobora kongera kumenyera ubuzima busanzwe.
Megan Carr, umushakashatsi mukuru mu muryango EMS Foundation, uri mu batanze ikirego, yavuze ko umwanzuro w’urukiko utegerejwe mu byumweru biri imbere.
Yavuze ko izi nzovu ari zo zonyine zisigaye zifungiye muri pariki yo mu mujyi ku mugabane wa Afurika.Ati: “Ni zo nzovu eshatu za nyuma zigaragazwa muri pariki gakondo yo muri Afurika y’Epfo ndetse no ku mugabane wa Afurika.”

Hari indi nzovu iherutse kurekurwa
Iki kirego gikurikiye intsinzi abaharanira uburenganzira bw’inyamaswa bagezeho mu 2024, ubwo indi nzovu yari imaze imyaka 40 iba muri pariki y’inyamaswa ya Pretoria yimurirwaga mu bwihugiko bwigenga nyuma y’imishyikirano yamaze imyaka myinshi hagati yabo na Leta ya Afurika y’Epfo.

Pariki ivuga ko zitaweho neza
Ubwo abanyamakuru ba AFP basuraga Pariki ya Johannesburg, abana benshi bumvikanye bavuga bati “Inzovu! Inzovu!” mu gihe barebaga izi nyamaswa.
Lammie yavukiye muri iyo pariki, naho Ramadiba na Mopane zahagejejwe mu 2019.
Umuvugizi wa Johannesburg City Parks, Jenny Moodley, yavuze ko izi nzovu zitaweho neza kandi ko ziherutse gusuzumwa n’abaganga b’amatungo basanga zifite ubuzima bwiza.

Yavuze kandi ko pariki ishobora kwakira inzovu zigera kuri eshanu, kandi buri nzovu ikaba ifite abakozi babiri bayitaho. Ibiribwa na byo bishyirwa ahantu hatandukanye kugira ngo bizifashe gushakisha ibyo kurya no kugenda nk’uko zabikora mu gasozi.

Ubuyobozi bwa pariki ntibushyigikiye ko zimurwa
Ubuyobozi bwa Johannesburg City Parks and Zoo buvuga ko izi nzovu zimenyereye ubuzima bwo gufungirwa muri pariki, cyane cyane Lammie itigeze iba ahandi kuva yavuka.
Bwavuze kandi ko kuzigumana muri pariki bifasha abaturage, cyane cyane abanyeshuri bakomoka mu miryango ikennye, kubona inzovu imbonankubone no kuzigiraho byinshi.

Ariko Megan Carr yabiteye utwatsi agira ati:“Kuki wajyana umwana kureba inzovu ibayeho nabi kandi ashobora kuyibona kuri mashusho cyangwa kuri televiziyo?”
Yongeyeho ko inzovu zikenera ahantu hanini cyane kugira ngo zigire ubuzima bwiza, kandi ko nta rwuri rwo muri pariki rushobora kuzihaza.

Ahantu zifungirwa ni hato
Nk’uko abaharanira uburenganzira bw’inyamaswa babivuga, nijoro izi nzovu ziba mu biraro bibiri bifite ubuso bwa metero kare 160 buri kimwe, ni ukuvuga buto kurusha ikibuga cya tennis gisanzwe.
Ku manywa zemererwa gutembera mu rwuri runini rungana hafi n’ikibuga cy’umupira w’amaguru, ariko rutagira ibiti cyangwa igicucu.

Leta ya Afurika y’Epfo ivuga ko igihugu gifite inzovu zo mu bwoko bwa African savannah elephants zigera ku 44.000, muri zo hafi 6.000 zikaba zororwa n’abikorera cyangwa abaturage.

UMWANDITSI :BIGENIMANA Didier/IGIRE.RW

Share This Article