Abakora ubuhinzi barasaba ko mu Rwanda hajyaho itegekory’ubuhinzi n’ubworozi, hagamijwe kongera umusaruro no kwihaza mu biribwa.
Ibi barabivuga nyuma y’uko basanze imibare y’ikigo cy’igihugu cy’ibarurishamibare igaragaza ko 20% by’abanyarwanda batabona ibiribwa bihagije.
Hirya no hino mu mirima abahinzi bafite icyizere cy’uko muri ikigihembwe cy’ihinga cya 2024 A bazabona umusaruro kuko ibishyimbo, ibigori, ibirayi, umuceri ngo byabonye imvurail ihagije.
Nyamara hari hamwe bigaragara ko hari abatarahinzeubutaka bwabo n’ibibanza.
Ni mu gihe minisiteri y’ubuhinzin’ubworozi n’izindi nzego zari zasabye abahinzi ko ahari ubutaka bwose mu gihugu bugenewe ubuhinzi bugomba guhingwa hagamijwe kongera umusaruro.
Bamwe mu bahinzi uba bavuga ko byatewe no kubura imbuto y’indobanure ,abandi ntibubahiriza amabwiriza yari yatanzwe kubera badaturiye ibyo bibanza.
Perezida w’urugaga rw’abahinzi n’aborozi, Jean Paul Munyakazi avuga ko kuba ntategeko rihari rigenga ubuhinzi, abahinzi bagenderaho biri mu bituma abanyarwanda batihaza mu biribwa.
Umuryango uharanira uburenganzira bw’abahinzi ugaragaza ko iki kibazo cyo kuba nta tegeko rigenga ubuhinzi mu Rwanda bituma n’abahinzi bahawe imbuto itujuje ubuziranenge n’inyongeramusaruro cyangwa abazikoresha nabi bituma ntategeko ribahana cyangwa ngo ribakebure bigatuma hari bamwe mu bahinzi n’aborozi bikorera ibyo bishakiye bigatuma igihugu kitihaza mu biribwa.
Ubwo inzego zitandukanye mu Rwanda zari mu biganiro bigamije kongera ibiribwa mu Rwanda, Minisitiri w’ubuhinzin’ubworozi Dr Musafiri Ildephonse yavuze ko hari ibikwiye kunozwa mu bijyanye n’ubuhinzi n’ubworozi.
Muri iki gihembwe cy’ihinga cya 2024 A hagombaga guhingwa ubuso bwa hegitari zisaga ibihumbi 790, Abaturage bose bari bashishikarijwe guhinga ubutaka bwose bugenewe ubuhinzi, utabishoboye bugahabwa abandi.