Abanyamuryango ba Kiyovu Sports basabye Komite y’Ikipe kwambura Mvukiyehe Juvénal ubunyamuryango no kumukurikirana mu nkiko kubera ko babona hari ibihombo yabateje.
Ku Cyumweru, tariki ya 19 Ugushyingo 2023, ni bwo kuri Hotel Chez Lando hateraniye Inama y’Inteko Rusange y’Abanyamuryango ba Kiyovu Sports yagombaga kwigirwamo ingingo yo kwambura ikipe Kiyovu Sports Company igasubira muri Association.
Ni igikorwa cyagombaga gutangira saa Munani z’amanywa ariko gikererwaho iminota mike kubera bamwe mu banyamuryango babangamiwe n’imvura bigatuma bahagera batinze.
Abari bahageze batangiye kuganira ku ngingo zitandukanye aho Visi Perezida wa Kiyovu Sports Association, Muhire Jean Claude, yasobanuye impamvu nyinshi zatumye hifuzwa ko Kiyovu Sports FC yamburwa Company yari iyobowe na Mvukiyehe.
Muhire yavuze ko uburyo Mvukiyehe yahawemo ubuyobozi butari busobanutse ariko kubera ubushake yagaragazaga bwo guha ikipe byose ikabona intsinzi byatumye ashyigikirwa.
Akimara kugera ku buyobozi yatangiye kunanirana ndetse ikipe ayitesha agaciro mu buryo butagaragariraga amaso kubera inyungu bwite yayikuragamo zitayiteza imbere.
Kugira ngo Mvukiyehe yandikirwe ibaruwa imwambura ubushobozi bwo gukomeza kuyobora ikipe byaturutse ku guta ikipe ndetse yabazwa aho yayisize agateranya abayobozi ba Association n’abakinnyi.
Ati “Mu myiteguro twagize ku mukino twagombaga gukina na Gasogi United, yatwandikiye ibaruwa ko atazaboneka mu gihe cy’iby’umweru bibiri. Tumubajije uko bimeze ntiyatubwira ahubwo twumva ko ikipe yaretse imyitozo. Twibajije uko tuzakina uwo mukino nta myitozo biratuyobera.”
“Ubwo ajya kugenda yabwiye bamwe mu bakinnyi ko amafaranga abafitiye ari Karim [Visi Perezida wa Mbere wa Kiyovu Sports Association] uzayabaha. Icyo gihe nta gahenge bamuhaye batangiye kutubaza imishahara. Twarabegereye turumvikana tubaha ibihumbi 100 Frw buri wese n’agahimbazamushyi baratuza. Nyuma y’aho twakoze inama nyinshi birangira twemeje ko yamburwa ikipe.”
Icyo gihe hakurikiyeho ibikorwa bitandukanye byakanguye amaso ubuyobozi burangajwe imbere na Perezida Ndorimana Jean François Régis “Général”, bubona ko hari byinshi bikwiye gusuzumwa mu buryo bw’amategeko.
Icyo gihe byagaragaye ko hari abakinnyi Kiyovu Sports yishyurira hotel zo kubamo badakina; abaguzwe bakagenda badakinnye kubera ibyangombwa byabo bituzuye; abakina ariko batarahabwa amafaranga bemerewe mu myaka itatu ishize; uduhimbazamushyi ndetse n’ibindi.
Ndorimana yavuze ko kuba Mvukiyehe ikipe yarayisize habi bitagaragaza ko yagakwiye kuba ari umufana wa Kiyovu Sports ahubwo hari ibishoboka yabwamburwa burundu.
Ati “Iyo urebye ibyo yakoraga byose byasaga no kunaniza abantu ahubwo akavuga ko ari twe tumunaniza. Iyo ndyamye mba nibaza niba nta tegeko rihari ryatwemerera kumwambura ubunyamuryango burundu.”
Iki gitekerezo cyabaye nko gukoza agati mu ntozi abanyamuryango bakoma amashyi ndetse abandi batangira kujujura ku birebana no kuba yakwamburwa ubunyamuryango.
Abanyamuryango barimo na Minani Hemedi uhagarariye abafana bavuze ko bibaye byiza batorera icyemezo cyo kwirukana Mvukiyehe nubwo yari ashyigikiwe kandi babyemerewe.
Ati “Inteko rusange yagombaga kwiga ku ngingo imwe yo kwemeza ubusabe bwo kugarura ikipe muri Association ariko kuva bifite aho bihuriye na Mvukiyehe numva ko byaba byiza yegujwe. Amategeko yemera ko umunyamuryango abwamburwa iyo yapfuye, yasezeye cyangwa inteko rusange yabitoreye.”
Maître Mugabe Fidéle ushinzwe Amategeko muri Kiyovu Sports yavuze ko bidashoboka kuko “ntarakora ihererekanyabubasha bivuze ko hari byinshi agifitiye ikipe byatuma batamwirukana. Ubu ndumva ko ubwo ikipe yayambuwe ubutaha bizajya ku murongo.”
Umwe mu banyamuryango na we yasabye ijambo asaba ubuyobozi ko bwabyihutisha “kuko utamenya niba aho ari iyo za Rwamagana atari gukoresha izina Kiyovu mu yandi makosa azagusha ikipe mu bibazo.”
Kuba ubuyobozi bweretse abanyamuryango ko ikibazo cyatewe na Mvukiyehe cyahombeje ikipe amafaranga bahise basaba ubuyobozi kugana inkiko bukagaruza ibyo yajyanye byose.
Tariki 27 Nzeri 2020 ni bwo Mvukiyehe yatorewe kuyobora Kiyovu Sports ndetse ni bwo yari akiba umunyamuryango w’ikipe.
Tariki 26 Nzeri 2023 ni bwo Komite Nyobozi ya Kiyovu Sports iyobowe na ‘Général’ yemeje ko Kiyovu Sports Company Ltd, yari mu maboko ya Mvukiyehe Juvénal, ihagarikwa by’agateganyo kubera amakosa yakoze mu bihe bitandukanye.
Jean Marie Vianney NIYITEGEKA