Mu kiganiro yatanze kuri uyu wa Gatandatu tariki 18 Gashyantare 2023, Perezida Paul Kagame yavuze ko Politiki z’ubuzima muri Afurika zigomba gushyirwaho hagamijwe kurokora ubuzima ndetse no kongera agaciro k’ubuzima k’abatuye muri Afurika.
Ibi Perezida Kagame yabigarutseho mu kiganiro yatanze ubwo hatangizwaga gahunda y’Ikigo Nyafurika gishizwe kurwanya no gukumira ibyorezo (Africa CDC) igamije kongera imbaraga mu igenamigambi n’ubushobozi bwo gushyira mu bikorwa gahunda zitandukanye ku rwego rwa ba Minisitiri b’Ubuzima muri Afurika.
Perezida Kagame avuga ko ukwihutisha ishyirwa mu bikorwa ry’izi ngamba kw’abayobozi ari ingenzi muri byose.
Ati “Ubushobozi bw’abayobozi kuri buri rwego kugira ngo ibintu bikorerwe ku gihe kandi bikorwa neza bifite umusasruro munini ku miryango yacu no ku baturage bacu muri rusange, ndibwira rero ko n’ubundi byari byaratinze uku kwigira ku bandi hagati y’abaminisitiri bacu b’ubuzima”.
Perezida Kagame yabwiye abitabiriye iyi nama ko abenshi muri bo ari abaganga b’umwuga bagiriwe icyizere mu nzego z’ubuyobozi bw’ibigo bikomeye mu guhuza abandi, mu bikorwa bwo kugenga ingengo y’imari ndetse no kugenga ibihe, ababwira ko abizi neza ko biteguye kuzuza ku nshingano zindi bahawe.
Perezida Kagame ati “Ntawe ukwiye gufata ubu bumenyi mu buryo busanzwe kubera impamvu runaka, ahubwo ubumenyi mufite bugomba gukoreshwa mu bikorwa biteza imbere ubuzima bw’abaturage”.
Perezida Kagame yashimiye umuryango wa Afurika yunze ubumwe n’ikigo Africa CDC ndetse na Susan Thompson Buffet Foundation n’abandi bafatanyabikorwa mu gushyiraho iyi gahunda.
Ati “Iyi gahunda nigera ku ntego yayo dushobora kuzabona abandi ba Minisitiri bo mu zindi nzego basaba umuryango wa Afurika yunze ubumwe kubafasha na bo gushyiraho gahunda nk’iyi, kandi ibi ntabwo bizaba ari ibintu bibi”.
Iyi gahunda ihuriweho n’abaminisitiri b’ubuzima igamije kurushaho guteza imbere igenamigambi no kwihutisha ishyirwa mu bikorwa ry’ingamba zitandukanye zigamije kunoza imitangire ya serivise mu nzego z’ubuzima.
Ati “Ndashimira imbaraga zashyizwe mu guharanira ubuzima buzira umuze bw’abaturage bacu hagamijwe ibyiza by’Umugabane wacu wa Afurika. Ndasaba ba Minisitiri b’Ubuzima gukorana bya hafi na Africa CDC mu gushaka ibisubizo by’umwihariko gushyiraho inganda zikora inkingo n’imiti.”
Africa CDC ni ikigo cya Afurika yunze Ubumwe cyashyizweho kugira ngo gishyigikire politiki na gahunda zijyanye n’ubuzima mu bihugu binyamuryango.
Gifite kandi intego yo kubaka ubushobozi bw’ibigo bishinzwe ubuzima muri Afurika mu bijyanye no gutahura, kumenya, gukumira no gutabara vuba mu gihe haba habayeho icyorezo kidasanzwe mu bihugu bya Afurika.