Igire-Amakuru agezweho
  • Ahabanza
  • Amakuru
    • Mu mahanga
    • Mu Rwanda
  • Imikino
    • Imyidagaduro
  • Politiki
  • ubuhinzi
  • Ubukerarugendo
  • Ubukungu
  • Ubuzima
Reading: 95% By’Ingengabitekerezo Igaragara Mu Minsi 100 Yo Kwibuka-RIB
Share
Font ResizerAa
Igire-Amakuru agezwehoIgire-Amakuru agezweho
  • Ahabanza
  • Amakuru
  • Imikino
  • Politiki
  • ubuhinzi
  • Ubukerarugendo
  • Ubukungu
  • Ubuzima
Search
  • Ahabanza
  • Amakuru
    • Mu mahanga
    • Mu Rwanda
  • Imikino
    • Imyidagaduro
  • Politiki
  • ubuhinzi
  • Ubukerarugendo
  • Ubukungu
  • Ubuzima
Follow US
Politiki

95% By’Ingengabitekerezo Igaragara Mu Minsi 100 Yo Kwibuka-RIB

igire
igire Yanditswe February 22, 2023
Share
SHARE

Umuvugizi w’Urwego rw’igihugu rw’ubugenzacyaha, RIB, Dr. Thierry B.Murangira ari i Nkumba aho abanyamabanga nshingwabikorwa b’utugari two mu Burasirazuba bateraniye mu itorero. Yababwiye ko ingengabitekerezo ya Jenoside ari imungu bakwiye kurinda hakiri kare.

Abayobozi b’utugari batangiye itorero ku wa Mbere taliki 20, Gashyantare, 2022 ifungurwa na Minisitiri w’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’inshingano mboneragihugu Dr. Jean Damascène Bizimana.

Bagize isibo ikomatanyije bahaye izina rya ‘Rushingwangerero.’

Umuvugizi w’Urwego rw’igihugu rw’ubugenzacyaha Dr. Thierry B.Murnagira yabwiye bariya bayobozi ati:  “Ingengabitekerezo ya Jenoside ni imungu, mukwiye kuyikumira no kuyirwanya nta kujenjeka.”

Ingengabitekerezo ya Jenoside ni imungu kubera ko ikura kandi iyo itijwe umurindi n’inzego z’ubutegetsi ikura yihuta.

N’ubwo bidakunze kugaragara mu bayobozi b’iz’ibanze ko ari bo bafite cyangwa babiba ingengabitekerezo kurusha abandi, kubibutsa ububi bwayo bifasha mu kuyikumira.

Umuvugizi w’Urwego rw’ubugenzacyaha yabwiye ba gitifu ko binyuze mu itegeko nshinga ry’u Rwanda, Abanyarwanda  ‘twiyemeje gukumira no guhana icyaha cya jenoside, kurandura burundu ingengabitekerezo ya jenoside n’ibyo igaragaramo byose, amacakubiri n’ivangura bishingiye ku moko, ku turere n’ibindi ibyo ari byo byose.’

N’ubwo ari uko byanditse muri iryi tegeko ruhatse ayandi, Dr. Murangira avuga ko iyo igihe cy’icyunama kigeze,  hari aboherereza uwarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi ubutumwa kuri telefone bugira buti ‘Umunsi wanyu w’ubukwe wageze.’

Ngo bahita babusiba ariko abagenzacyaha bo bafite ubushobozi bwo kubugarura.

Yavuze ko  95% y’ibyaha by’ingengabitekerezo ya Jenoside bikorwa bigaragara mu mwaka wose bikorwa mu minsi 100 yo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi.

Ingero zitangwa n’ubugenzacyaha bishingiye ku makuru bukusanya muri iriya minsi zirimo aho ubutumwa buba bugira buti: ‘tuzongera tubice’, ‘nakwica nkagukurikiza benewanyu aho bashyinguwe’, ‘twarabishe mwanga gushira’, n’izindi.

Ingero z’amagambo avugwa mu gihe cyo kwibuka Jenoside agakomeretsa abayirokotse

You Might Also Like

Perezida Kagame yerekanye inkingi 3 Afurika yakubakiraho ikagira umutekano usesuye/AMAFOTO

Gushyira mu ikoranabuhanga inyandiko z’Inkiko Gacaca bizarangira mu 2026

RGB yahagaritse by’agateganyo amasengesho abera ku Ngoro ya Yezu Nyirimpuhwe

360 Mubari barafashwe bugwate na FDLR batangiye gutaha

Perezida Kagame yeretse abanyeshuri ba Kaminuza ya Havard amateka abanyarwanda banyuzemo

igire February 22, 2023 February 22, 2023
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Email Print
Share
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Abo turibo

Tubagezaho amakuru agezweho mu Rwanda, mu Karere kibiyagabigari,muri Afurika no hirya no hino kw'isi

Inkuru iheruka

Barasaba ko umuhanda uhuza Ngororero na Rutsiro ukorwa
Ubukungu

Contact us

Tel:(+250) 788 433 581
Email:ochentheos@gmail.com
© IGIRE.rw since 2019. All Rights Reserved.
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?