Akarere ka Kayonza ni kamwe mu turere tugize intara y’iburasirazuba kandi aka karere ibikorwa by’ubuhinzi n’ubworozi, ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro ariko kandi aka karere niho dusanga Pariki y’Akagera muri ubwo buryo hakorerwamo n’ubukerarugendo ibyo bikorwa byose bifasha abatuye aka karere kugira imibereho myiza ndetse n’iterambere.
Nyemazi John Bosco umuyobozi w’akarere ka Kayonza yagiranye ikiganiro n’itangazamakuru kuwa kane tariki 23 werurwe 2023 agaragaza ishusho y’Akarere uko ibikorwa remezo byubatse naho bigeze murri gahunda ya Guverinoma y’imyaka 7.
Nyemazi umuyobozi w’akarere ka Kayonza aganira n’itangazamakuru agaragaza uko akarere kamaze kugira ibikorwa remezo byinshi mu rwego rwo gufasha abaturage kugira imibereho myiza ndetse no kugera kw’iterambere, muri gahunda yo kwihutisha iterambere muri aka karere hubatswe imihanda ya kaburimbo irimo umuhanda uva Kabarondo ugera mu mirenge ya Rwinkwavu na Ndego, umuhanda ufasha abaturage mu buhahirane kandi ugafasha naba mukerarugendo bajya muri Pariki y’Akagera.
Aka karere ka Kayonza hakozwe umuhanda mushya wa Kaburimbo ufite ibirometero bitatu mu murenge wa kabarondo, muri aka Karere kandi hubatswe imihanda yifashishwa mu buhahirane(Feeder Roads) ifite ibirometero 293, ndetse hatangiye kubakwa undi muhanda uhuza imirenge ya Murundi,Gahini na Mwiri ufite ibirometero 34
.
Mu rwego rwo kwihutisha iterambere akarere ka Kayonza kageze ku kigereranyo cya 76% muguha abaturage amashanyarazi ndetse mu ngengo y’imari yuyu mwaka baziyongeraho abandi 21,000, abaturge bagejejweho amazi meza bri ku kigereranyo cya 83% siyo gusa kuko hari indi mishanga izageza amazi meza ku baturage nk’umuyoboro mushya w’ibirometero 31 uzageza amazi meza ku baturage bo mu mirenge ya Kabarondo, Nyamirama na Ruramira kandi hari nundi mushinga Water for People uzageza amazi meza mu murenge wa Kabare.
Akarere ka Kayonza hubatswe amavuriro y’ibanze(Poste de sante) 36 ndetse bafite n’ibigo nderabuzima 15 harimo n’ibitaro bikuru bya Rwinkwavu na Gahini sibyo gusa kandi muri aka karere hatangijwe umushinga wo kuhira ku buso bwa hegitari 2000, ukazatwara miliyoni 85 z’amadorari y’Amerika muri Nzeri abaturage bazaba batangiye gukoresha uburyo bwo kuhira, mu murenge wa Kabarondo hari kubakwa isoko rya kijyambere rizafasha abaturage kwiteza imbere naryo riri hafi kuzura.
Nyemazi umuyobozi w’Akarere ka Kayonza mu kiganiro yagiranye n’itangazamakuru yasoje asaba abashoramari kuza gushora imari muri aka karere kuko harimo amahirwe menshi bitewe n’ibikorwa bihakorerwa ati” muri aka Karere harimo amahirwe menshi kubifuza gushora imari cyane ko ari umutima w’intara, gafite Parike y’Akagera isurwa naba mukerarugendo bityo rero hakaba hakubakwa Amahoteli akajya acumbikira ba mukerarugendo basura Pariki y’Akagera”.