Mu muhango wo kwibuka ku nshuro ya 29 Akarere ka Rwamagana byumwihariko urubyiruko rurasabwa kutirara ahubwo rugahagurukira kurwanya ingengabitekerezo ya Jenoside, ibi babisabwe kuri uyu wa kane tariki 25 Gicurasi 2023 ubwo hibukwaga urubyiruko rwishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi 1994.
Mutoni Jane Umuyobozi w’ungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage mu karere ka Rwamagana yasabye urubyiruko kuba maso bakarwanya ingengabitekerezo ya Jenoside ndetse n’abahakana bakanayipfobya, yababwiye kandi ko urubyiruko rufite umukoro wo gusigasira amateka yaranze igihugu kugira ngo atazasubira ukundi nkuko insanganyamatsiko yacu ivuga ngo “ Twibuke Twiyubaka” nibyo kwibuka kandi Twiyubaka no mu mpande zose tukagera ku iterambere rirambye. Madame Mutoni yasabye urubyiruko kwirinda amacakubiri, ingengabitekerezo, ndetse nababashuka bagoreka amateka bakayavuga uko Atari, kandi bagatanga amakuru ku gihe kuwo yumvise ufite ingengabitekerezo ya Jenoside.
Kwibuka ku nshuro 29 Urubyiruko rwishwe muri Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994 Bamwe mu rubyiruko bo mu karere ka Rwamagana bavuga ko nk’urubyiruko bagomba guhitamo icyiza bagafata iya mbere mu gufasha abarokotse Genocide no kubaka igihugu. Baharanira gushyira imbere ikiza.
RUKESHA Paul, umuyobozi mukuru ushinzwe itangazamakuru n’imikoranire muri MINUBUMWE, arasaba urubyiruko kudafata kwibuka nk’umuhango ahubwo ko ari igihango bafitanye n’igihugu bakaba bagomba kucyubaka binyuze mu guhindura imyumvire y’ abagifite imyumvire mibi y’ingengabitekerezo ya Jenoside.
MBWIRIYUMVA Jean Marie umuyobozi w’ungirije ushinzwe Ibuka mu karere ka Rwamagana arasaba Urubyiruko gukomeza kuba aba mbere mu gukora ibikorwa biteza imbere Abaturage n’igihugu muri rusange. Kandi bakarwanya uwari we wese ugifite ingengabitekerezo ya Jenoside nuwashaka guhakana cyaangwa gupfobya Jenoside.
Muhozi Bright ni umwe mu rubyiruko akaba n’umunyeshuri mw’ishuri ryisumbuye rya St Aloys yagize ati” nkatwe urubyiruko tugomba guharanira ko ibyabaye bitazongera kuba ukundi kandi urubyiruko nitwe bireba cyane ko urubyiruko ari imbaraga z’igihugu kandi zubaka”, tugakomeza gukora ibikorwa biteza imbere igihugu cyacu kuko nicyo gihango dufitanye.
Uwariboye Ancielle yagize ati” nubwo ibyabaye tutari duhari ariko tugomba guharanira ko bitazongera ndetse nabahakana ko bitabaye dufite ibitabo by’amateka nabyo tukabyifashisha twerekana ukuri bityo rero nk’urubyiruko twahisemo neza mu kurwanya ikibi kandi nicyo gihango cyacu”.
“ Twibuke Twiyubaka”.
AMAFOTO:
Umwanditsi: MUTUYIMANA Ruth