Igire-Amakuru agezweho
  • Ahabanza
  • Amakuru
    • Mu mahanga
    • Mu Rwanda
  • Imikino
    • Imyidagaduro
  • Politiki
  • ubuhinzi
  • Ubukerarugendo
  • Ubukungu
  • Ubuzima
Reading: Gatsibo: Babiri barakekwaho kwiba SACCO 
Share
Font ResizerAa
Igire-Amakuru agezwehoIgire-Amakuru agezweho
  • Ahabanza
  • Amakuru
  • Imikino
  • Politiki
  • ubuhinzi
  • Ubukerarugendo
  • Ubukungu
  • Ubuzima
Search
  • Ahabanza
  • Amakuru
    • Mu mahanga
    • Mu Rwanda
  • Imikino
    • Imyidagaduro
  • Politiki
  • ubuhinzi
  • Ubukerarugendo
  • Ubukungu
  • Ubuzima
Follow US
Ubukungu

Gatsibo: Babiri barakekwaho kwiba SACCO 

igire
igire Yanditswe May 30, 2023
Share
SHARE

Abakozi ba SACCO ya Kabarore mu Murenge wa Kabarore mu Karere ka Gatsibo, barimo umucungamutungo wayo witwa Mukabaramba Françoise na Manager wayo witwa Umuhoza Jacqueline barakekwaho kuyiba Miliyoni 37 z’amafaranga y’u Rwanda.

Umuvugizi w’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha,RIB, Dr Murangira B. Thierry yavuzeko taliki 26 Gicurasi 2023,iyi SACCO ya Kabarore yibwe Miliyoni 37, iperereza rihita ritangira gukorwa.

Avuga ko mu gutangira gukora iperereza hahise hatabwa muri yombi uwari Manager w’iyi SACCO, witwa Umuhoza Jacqueline.

Yagize ati “Hibwe amafaranga agana na Miliyoni 37, bikaba bikekwa ko yibwe na Mukabaramba Françoise, wari umucungamutungo, akaba yari yasigariyeho Umuyobozi wayo.”

Akomeza agira ati “Iperereza ryahise ritangira, hakaba hatawe muri yombi uwari Manager wayo, Umuhoza Jacqueline, naho Mukabaramba Françoise akaba agishakishwa.”

Uwafashwe afungiye kuri Sitasiyo ya RIB ya Kabarore mu gihe iperereza rikomeje, hakaba hanashakishwa Mukabaramba Françoise watorotse.

RIB kandi irasaba umuntu wese waba uzi aho Mukabaramba aherereye ko yayimenyesha cyangwa akamenyesha Polisi, kugira ngo nawe afatwe agire ibyo abazwa.

You Might Also Like

Musanze: Abagore barara mu tubari barashinjwa kwica umuco no kwimika ubusambanyi

Musanze: Ikibazo cy’ahashyirwa imyanda kigiye gukemuka burundu

Bahinduriwe ubuzima babikesha gutura hafi ya Pariki ya Gishwati-Mukura

U Rwanda rwiteze inyungu kubera izamuka ry’ibiciro bya Wolfram

Kamonyi: Bashinja ‘Abahebyi’ kubangiriza imyaka yari kuri hegitari 20

igire May 30, 2023 May 30, 2023
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Email Print
Share
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Abo turibo

Tubagezaho amakuru agezweho mu Rwanda, mu Karere kibiyagabigari,muri Afurika no hirya no hino kw'isi

Inkuru iheruka

Оценка доверенных интернет-казино: как определить наилучший клуб
reviews

Contact us

Tel:(+250) 788 433 581
Email:ochentheos@gmail.com
© IGIRE.rw since 2019. All Rights Reserved.
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?