Intumwa Gitwaza yasabye imbabazi z’inyigisho yatanze ku babyaza n’abaforomo

igire

Itorero Zion Temple Celebration Centre, binyuze mu muyobozi waryo Apostle Dr Paul Gitwaza, ryasabye imbabazi abaforomo n’ababyaza nyuma y’amagambo yavuzwe mu nyigisho yagaragaye ku mbuga nkoranyambaga, bamwe bakayafata nk’atesha agaciro umwuga wabo.

Muri izo nyigisho, Gitwaza yumvikana ashishikariza ababyeyi kutizera buri wese wabafatira umwana bwa mbere akivuka, agatunga agatoki ababyaza b’umwuga avuga ko abenshi ari abarozi.

Yagize ati “Nubyara umwana w’umuhungu cyangwa umukobwa, uzirinde umuntu wa mbere uzamufata utamuzi. Umwuka w’abarozi uba mu baforomo b’ababyaza.”

Yifashishije inyigisho za Bibiliya, yashimangiye uburyo Satani ashyira abicanyi mu mwuga w’ababyaza, kugira ngo bajye bagirira nabi impinja zikivuka.

Ati “Ni bande bagombaga kwiza Abisiraheli? Ni ababyaza. Umwana apfira hariya akivuka. Ni yo mpamvu, jya usaba Imana ngo Malayika abe ari we ufata umwana wawe, n’uwo wizera wese Imana imukoreshe.”

Apotre Gitwaza, muri video y’izo nyigisho yageze n’aho avuga ko abo babyaza b’abarozi bafata umwana w’umuhungu akivuka bakamwambura intanga, naho uw’umukobwa bakamwambura amagi, bityo uwo babikoreye akaba atakibashije kubyara.

Yagize ati “Abana b’abakobwa bagacura kareeee! Hari abasore mubona aha hanze, beza cyanee, ariko impago zabo z’intanga nta kirimo.”

Mu buryo bwo kumvikanisha agaciro k’ibyo avuga, Gitwaza yageze n’aho asa n’ushyigikira abasore batera inda, aho yagiza ati “Nubona ufite umwaka w’umuhungu ukabona inda, ubabare ariko wishime, ni muzima.”

Aya magambo n’andi menshi bisa, yibasira ababyaza yarikoroje ku mbuga nkoranyambaga bamwe bavuga ko “Intumwa y’Imana”, Apotre Gitwaza, ahubwo ari we ushobora kuba yahanzweho n’imyuka mibi, cyangwa akaba arimo gukoresha iterabwoba ngo yigarurire imbaga y’abamukurikira.

Nk’uwitwa Karerwa yagize ati “Ni Ugukoresha ubwoba nk’itwaro yo kugira abantu imbata z’inyigisho ze.”

Mi mu gihe uwitwa Francois Niyotwagira, we yagize ati “Ahubwo ndabona ari we ufite umwuka wa satani kuko izo nyigisho ze ni iza satani.”

Ibi rero, bitanakiriwe neza n’abakora mu nzego z’ubuzima, nk’uko Zion Temple ibyivugira mu itangazo yasohoye kuri uyu wa 7 Ukwakira, byatumye “Intumwa y’Imana”, Gitwaza akaba n’Umuyobozi uhagarariye mu mategeko Authentic Word Ministries (AWM) na Zion Temple Celebration Centre (ZTCC), asaba imbabazi avuga ko amagambo ye atari agamije gutesha agaciro cyangwa guhesha isura mbi abaforomo, ababyaza cyangwa undi mwuga uwo ari wo wose.

Itorero ryatangaje ko ryamenye ko hari amashusho y’igice cy’inyigisho yo ku wa 7 Kanama arimo gucicikana ababaje kandi ateye impungenge.

Muri iryo tangazo, Zion Temple igira iti “Turabizi ko amagambo yakoreshejwe yateje ububabare n’impungenge. Ku bw’iyo mpamvu, turasaba imbabazi abaforomo n’ababyaza ndetse n’abandi bose bagizweho ingaruka n’ubutumwa bwatanzwe.”

Iri torero ryavuze ko riha agaciro gakomeye abaforomo n’ababyaza kubera uruhare rwabo mu gutabara ubuzima, kwita ku miryango no guteza imbere ubuzima n’imibereho myiza y’abaturage.

Ryakomeje rivuga ko binyuze mu bikorwa byaryo by’ubuzima n’iterambere ry’abaturage, ryagize amahirwe yo gukorana n’abakozi bo mu rwego rw’ubuzima, barimo abaforomo, kandi ko rishimira uruhare rwabo mu gufasha abantu.

Nyuma yo kumenya impungenge zatewe n’ayo magambo, itorero ryavuze ko ryaganiriye n’ubuyobozi buhagarariye abaforomo n’ababyaza kugira ngo rigaragaze ko ribabajwe n’ibyabaye ndetse hanatangire ibiganiro bigamije kubaka umubano mwiza.

Bati “Twashimye uburyo ibyo biganiro byagenze, kandi twemeranyije gukomeza ibikorwa bigamije kongera ubwumvikane, ubufatanye n’icyizere hagati y’impande zombie.”

Share This Article