Igire-Amakuru agezweho
  • Ahabanza
  • Amakuru
    • Mu mahanga
    • Mu Rwanda
  • Imikino
    • Imyidagaduro
  • Politiki
  • ubuhinzi
  • Ubukerarugendo
  • Ubukungu
  • Ubuzima
Reading: Kaminuza y’u Rwanda yavuze ku iyimurwa ry’abanyeshuri bayo mu buryo butunguranye
Share
Font ResizerAa
Igire-Amakuru agezwehoIgire-Amakuru agezweho
  • Ahabanza
  • Amakuru
  • Imikino
  • Politiki
  • ubuhinzi
  • Ubukerarugendo
  • Ubukungu
  • Ubuzima
Search
  • Ahabanza
  • Amakuru
    • Mu mahanga
    • Mu Rwanda
  • Imikino
    • Imyidagaduro
  • Politiki
  • ubuhinzi
  • Ubukerarugendo
  • Ubukungu
  • Ubuzima
Follow US
Politiki

Kaminuza y’u Rwanda yavuze ku iyimurwa ry’abanyeshuri bayo mu buryo butunguranye

igire
igire Yanditswe June 6, 2023
Share
SHARE

Abanyeshuri 128 ba Kaminuza y’u Rwanda muri Koleji y’Ubucuruzi n’Ubukungu (CBE), mu mwaka wa Kabiri bigiraga mu Ishami rya Nyagatare, bavuga ko batunguwe no kwimurwa aho bigiraga bamaze kuhagera no kwitegura kuhigira. Ni mu gihe Ubuyobozi bw’iyi kaminuza bwo buvuga ko hari ubufasha bw’umwihariko bugenewe aba banyeshuri, kugira ngo bisange mu masomo.

Ku itariki ya 4 Kamena 2023, ni bwo ibaruwa yasinyweho n’Umuyobozi Mukuru wa Kaminuza y’u Rwanda, Dr Kayihura Muganga Didas, yagiye ahabona. Iyi baruwa yimuragaga abanyeshuri ba Koleji ya CBE mu mwaka wa kabiri bigiraga i Nyagatare, mu gihe itariki abanyeshuri bose bagombaga kugera aho bigira yari bukeye bwaho kuri 5 Kamena 2023.

Aba banyeshuri bavuga ko bari bamaze kwitegura kwigira i Nyagatare, ndetse bamwe banahageze ariko bagatungurwa no kwimurwa ku munota wa nyuma.

Umwe mu baganiriye na Kigali Tody utifuje ko amazina ye atangazwa, yavuze ko byamugoye kwakira kwimurwa ari mu nzira agenda.

Yagize ati “Ubundi mbere bari batubwiye ko tuzajya i Huye turitegura, ariko habura nk’ibyumweru biriri ngo itariki yo gutangira igere bavuga ko tuzaguma i Nyagatare, turabyakira. Ejo ku Cyumweru ndimo kugenda ubwo abandi tubana bari bagezeyo bati ‘garukiraho badusubije i Huye’, mbanza kugira ngo ni bihuha ariko nza kubona itangazo rya kaminuza ritubwira ko tugomba gusubira i Huye. Mfata umwanzuro wo gusubira mu rugo”.

Yakomeje agira ati “Tumaze amezi hafi abiri n’igice turi mu kiruhuko. Ingengabihe n’inama ziga ku iyimurwa ry’abanyeshuri n’ibindi byarakozwe, ibyari byitezwe birahindurwa byongera guhindurwa kandi ubu uyu munsi twari dufite isomo. Ibyo bintu byisubiramo cyane bikabangamira imyigire, turifuza ko bajya bamenyesha abanyeshuri ku gihe”.

Undi atis “Twatunguwe cyane nk’abava mu bice byose by’Igihugu bari bageze hano Nyagatare n’ibikoresho babihagejeje. Twishyuye inzu amezi abiri, hari n’abishyuye atatu noneho bagahita batubwira ngo nimwimukire i Huye ako akanya. Ni ibintu bigoranye cyane”.

Umuvugizi wa Kaminuza y’u Rwanda, Kabagambe Ignatius, aganira na Kigali Today yavuze ko iki cyemezo cyafashwe hagamijwe kwegereza aba banyeshuri abandi, kugira ngo imyigishirize izorohe.

Ati “Amasomo yigishwa muri Koleji y’Ubucuruzi n’Ubukungu abenshi mu balimu bayo bari i Huye. Abatangira mu wa Mbere na bo barajya i Huye ntago bajya i Nyagatare, kandi abo mu mwaka wa Gatatu barangije; ni ukuvuga ngo abiga mu mwaka wa kabiri bari bagiye gusigara bonyine i Nyagatare. Bajyanywe i Huye kugira ngo babone hafi abarimu babigisha”.

Avuga ku cyo barimo gufashwa yagize ati “Kubibabwira byegereje gutangira kw’amasomo byo ni imbogamizi ariko ibyo na byo byarebweho. Ntabwo amasomo yabo azatangira mbere yo ku Mbere utaha, iki Cyumweru cyose bagihawe kugira ngo bimuke kandi kwimuka baraza kubifashwamo, bahabwe imodoka kuko benshi bari bamaze kugerayo. N’amacumbi ya kaminuza ari i Huye barimo kwibandwaho, ndetse no kwiyandikisha [barimurwa]. Buri kintu cyerekeye kuborohereza kirimo gukorwa ku buryo bushoboka”.

Agaruka ku bimuriwe i Kigali bakagira ikibazo cyo kubura amacumbi imbere muri kaminuza, Kabagambe yavuze ko abanyeshuri bose bakeneye amacumbi imbere mu kigo batayabona, kuko ubwo bushobozi budahari, ahubwo abasaba gushyiraho akabo bagashaka uburyo bashobora gucumbikamo.

Iyimurwa ry’abanyeshuri ba Kaminuza y’u Rwanda muri uyu mwaka w’amashuri, ryabaye kuri aba bakuwe i Nyagatare, abigaga ibijyanaye n’Ubugeni (Creative Design) bose bazanywe i Kigali bavuye i Huye ndetse n’abandi batandukanye bo mu mwaka wa Mbere bagiye gutangirara i Huye atari ho bari basanzwe batangirira.

Mu mwaka w’amashuri ushize na bwo hari himuwe abigaga mu mwaka wa Kabiri w’agashami k’Ibarura ka Koleji y’Ubucuruzi n’Ubukungu, bakurwa i Huye bazanwa i Kigali.

Abiga muri iyi Kaminuza bavuga ko hakenewe uburyo bunoze ibi byajya bikorwamo bitabahungabanyije, cyane cyane kubimenyeshwa kare bakabyitegura.

You Might Also Like

Dr Ngirente yitabiriye inama ya 26 ya ECCAS

Hatashywe Urwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi rwa mbere mu Burayi bw’Amajyaruguru

Perezida Kagame yasuye ishuri ryigisha AI muri Algeriya

Perezida Kagame na Tebboune bikomye amahanga yivanga muri Politiki y’Afurika

Umugaba w’Ingabo za Misiri yasuye u Rwanda (AMAFOTO)

igire June 6, 2023 June 6, 2023
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Email Print
Share
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Abo turibo

Tubagezaho amakuru agezweho mu Rwanda, mu Karere kibiyagabigari,muri Afurika no hirya no hino kw'isi

Inkuru iheruka

Dr Ngirente yitabiriye inama ya 26 ya ECCAS
Politiki

Contact us

Tel:(+250) 788 433 581
Email:ochentheos@gmail.com
© IGIRE.rw since 2019. All Rights Reserved.
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?