Impuguke mu myigishirize ya Siyanse n’ ikoranabuhanga bagaragaza ko aya masamo yigishijwe neza yatanga ibisubizo by’ ibibazo byugarije isi nk’ imihindigurikire y’ ibihe, ibyorezo by’indwara ibindi.
Ibi biri kugarukwaho mu nama ihurije hamwe abanyeshuri, abashakashatsi, Impuguke n’abafata ibyemezo mu nzego z’ uburezi, ubuzima ikoranabuhanga n’ ibindi hagamijwe kurebera hamwe uko siyansi yigishwa mu mashuri yafasha mu gukemura ibibazo bihari ndetse n’uko yafasha mu kugera ku cyerekezo Umugabane wa Afurika wihaye.
Abakiri mu mashuri bagaragaje ko hakwiye kongerwa ababafasha kugira ngo ibitekerezo byabo mubya siyansi no guhanga udushya bivemo ibikorwa bifatika bitanga ibisubizo byifuzwa ku bibazo bihari.
Afungura ku mugaragaro iyi nama, Minisitiri w’Uburezi Dr. Uwamariya Valentine yavuze ko iyi nama igamije kurebera hamwe uburyo Siyanse yagira uruhare mu iterambere ry’u Rwanda ndetse n’Umugabane wa Afurika muri rusange.
“Siyanse igira uruhare runini mu iterambere rya sosiyete no kongerera umuntu ubumenyi bumuzanira inyungu biturutse mu nzego nyinshi z’ubuzima zirimo Ubuhinzi, ingufu ndetse n’ibidukikije.”
Iyi nama irimo kubera muri Kigali Serena Hotel ikaba yarateguwe na Minisiteri y’Uburezi mu Rwanda ku bufatanye n’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Burezi UNESCO.
Iyi nama nama ihurije hamwe abanyeshuri, abashakashatsi, Impuguke n’abafata ibyemezo mu nzego z’ uburezi, ubuzima ikoranabuhanga n’ ibindi. Photo: MINEDUC
Minisitiri w’Uburezi Dr. Uwamariya Valentine yavuze ko inama ku ikoranabuhanga igamije kurebera hamwe uburyo Siyanse yagira uruhare mu iterambere ry’u Rwanda ndetse n’Umugabane wa Afurika muri rusange. Photo: MINEDUC