Inteko rusange y’Umutwe w’Abadepite yatoye itegeko rigena ingengo y’imari ya leta y’umwaka wa 2023/2024 ingana na miliyari ibihumbi 5.030.
Zimwe mu mpinduka zirebana n’isaranganywa amafaranga yongerewe mu buhinzi, kuziba icyuho mu mishahara, kugaburira abana ku mashuri no gukumira ibiza.
Inteko rusange yabanje kugezwaho raporo yakozwe na Komisiyo y’ingengo y’imari n’umutungo by’igihugu ku isuzuma ry’umushinga w’itegeko rigena ingengo y’imari ya Leta y’umwaka wa 2023/2024.
Ingengo y’imari igizwe na Miliyari ibihumbi bitanu na mirongo itatu (5.030), ikaba yariyongereyeho Miliyari 265.2Frw, angana na 5.6% ugereranyije n’ingengo y’imari ivuguruye y’umwaka wa 2022/2023 izasozwa tariki 30 uku kwezi kwa Gatandatu.
Amafaranga akomoka imbere mu Gihugu azagera kuri Miliyari 3,152.8 z amafaranga y’u Rwanda, bingana na 63% by’ingengo y’imari yose.
Inkunga z’amahanga ziteganyijwe kugera kuri Miliyari 652.1Frw bingana na 13% by’ingengo y’imari yose, naho inguzanyo z’amahanga zikazagera kuri Miliyari 1,225.1Frw bingana na 24% by’ingengo y’imari yose.
Muri rusange, amafaranga ava imbere mu gihugu wongeyeho inguzanyo z’amahanga igihugu kizishyura afite uruhare rugera kuri 87% by’ingengo y’imari y’umwaka wa 2023/2024 mu gihe umwaka dusoza wa 2022/2023 byari ku gipimo cya 85%.
Perezida wa Komisiyo y’imari n’umutungo by’igihugu Prof. Omar Munyaneza avuga ko nyuma yo gukora isuzuma kuri uyu mushinga, komisiyo yasanze ku ngingo irebana no gusaranganya amafranga ari ingombwa ko inzego zimwe zongererwa amafaranga.
Ku bijyanye no gukumira ibiza, isesengura ryasanze hakenewe miliyari 629Frw.
Abagize Komisiyo y’ingengo y’imari kandi bashimye ko ibyuho 71 byari bikeneye Miliyari 226.4Frw byitaweho, aho Miliyari 211.1 zingana na 93.2% byabyo azashakwa mu ntangiriro z’umwaka w’ingengo y’imari wa 2023/24; ibyuho bine (4) bingana na 6.8% bikeneye miliyari 15.3Frw bizitabwaho mu gihe giciriritse (MTEF) kuva mu mwaka wa 2024 kugeza muri 2025.
Iri tegeko rigena ingengo y’imari biteganijwe ko risohoka mu igazeti ya leta mbere y’uko ritangira gukurikizwa guhera tariki ya mbere Nyakanga uyu mwaka.