Minisitiri w’Ubutegetsi bw’igihugu, Musabyimana Jean Claude ari kumwe n’Umunyamabanga wa Leta muri MINALOC, Ingabire Assoumpta bakiriye abayobozi ba Diyosezi Gatolika mu Rwanda bari bayobowe na Perezida w’Inama y’Abepiskopi Gatolika mu Rwanda akaba n’umuyobozi wa Diocese ya Kigali, Antoine Cardinal Kambanda.
Baganiriye ku bufatanye bukwiye kubaranga mu bikorwa bakorera abaturage.
Minisitiri Musabyimana avuga ko ikigamijwe ari ineza y’Abanyarwanda baba abari mu madini cyangwa abatayarimo.
Ibarura rusange ry’abaturage n’imiturire rya 2022 ryagaragaje ko mu Rwanda abayoboke ba Kiliziya Gatolika ari 39,9% ni ukuvuga abarenga miliyoni 5.
Zimwe mu ngingo impande zombi zaganiriyeho kandi ni gahunda y’isuku ndetse na gahunda yo gufasha abaturage kwivana mu bukene.
MINALOC ivuga ko hari urugamba rukomeye rwo kuvana abaturage mu bukene, kugira ngo bigerweho leta igomba kubijyanamo n’abafatanyabikorwa bayo barimo n’abanyamadini.