Bamwe mu bashofeli batwara amakamyo yambukiranya imipaka batangaza ko bimwe mu bibazo bahura nabyo bituma ingendo bakora zihura n’ibibazo bitandukanye birimo kutagira amasezerano y’akazi,nibindi.
Mu biganiro aba bashoferi batwara amakamyo yambukiranaya imipaka bagiranye na Polisi ndetse n’izindi nzego zirimo ikigo cy’ igihugu cy’ imisoro n’amahoro bayigaragarije ibibazo bahura nabyo birimo uburyo abakoresha babo babafata nabi kugera aho bakora impanuka kuko batwara imodoka badatuje.
Abahura n’ iki kibazo abenshi ni abatwara ibikomoka kuri peterori bizanwa mu Rwanda. Abashoferi batangaje ibi kuri uyu wa Gatandatu ubwo hakorwaga Ubukangurambaga bw’umutekano wo mu muhanda bwa ‘Gerayo Amahoro’, ku bashoferi batwara amakamyo, bagaragarizwa uruhare rwabo mu kubungabunga umutekano wo mu muhanda.
Ubuyobozi bwa Polisi ishami rishinzwe umutekano wo mu muhanda rivuga ko rigiye kubakorera ubuvugizi kugira ngo hirindwe impanuka zaturuka ku kuba umushoferi yatwara imodoka umutima utari hamwe.
Ku ruhande rw’ ubuyobozi bwa koperative y’abashoferi batwara amakamyo yambukiranya umupaka bavuga ko bafite icyizere cy’uko ubwo ibibazo byabo byatangiye kumvwa bigiye gukemuka
Imibare ya Polisi igaragaza ko kuva mu kwezi kwa Mbere kugeza muri uku kwezi impanuka zimaze guhitana abantu 380 harimo n’abahitanwe n’abashoferi batwara amakamyo.