"Abakongomani bagomba ku menya ko u Rwanda rwiteguye"Umuvugizi wungirije wa GuverinomaUmuvugizi w’ungirije wa Guverinoma Alain Mukurarinda

Ibi Umuvugizi w’ungirije wa Guverinoma y’u Rwanda yabivuze kuri uyu wa 9 Werurwe 2023 ubwo yatangaga ikiganiro kigaruka uko u Rwanda ruhagaze mu by’umutekano.
N’inama yiga ku gusigasira Ubumwe bw’Abanyarwanda no kubaka amahoro arambye mu Karere k’Ibiyaga Bigari, yateguwe na Minisiteri y’ubumwe bw’abanyarwanda n’inshingano mboneragihugu bikaba byabereye mu kigo cya Mutobo giherereye mu karere ka Musanze.

Mukurarinda yavuze impamvu muri DRC imitwe y’itwaje intwaro ikomeje guhungabanya umutekano harimo n’umutwe wa FDLR byatewe nuko ubwo impunzi zahungaga zerekeza muri DRCR zifite intwaro kandi  ibyo bikaba bitemewe ko impunzi zambukana ntwaro mu kindi gihugu kuko basabwa ku zisiga ku mupaka nkuko impunzi zahungiye Tanzania zabigenge kuko intwaro bazisize ku mupaka babona kwa mbuka.

Ati” Impamvu mubona imitwe yitwaje intwaro ikomeje guhungabanya umutekano nuko ubwo bahungaga igihugu bageze ku mupaka wa Kongo binjiye mu gihugu bafite intwaro kandi mu byukuri mu masezerano mpuzamahanga ntabwo byemewe ko impunzi zinjira mu gihugu zifite intwaro, niyo mpamvu mubona abahungiye muri Tanzania ntakibazo cyabo kuko basize intwaro ku mupaka binjira ntazo bafite”

Mukurarinda yasabye urubyiruko by’umwihariko abiga muri za kaminuza gukoresha imbuga nkoranyambaga ku garagaza ukuri ku Rwanda banyomoza ibivugwa nabantu bashaka ku goreka ukuri

Aha niho yahereye avuga ko Abakongomani bagomba kumenya ko u Rwanda rwiteguye  ko igihe cyose bashaka guhungabanya umutekano n’ubusugire bw’igihugu butabagwa amahoro

Ati” Abakongomani bagomba kumenya ko u Rwanda rwiteguye, mugende mu bishyire ku mbuga nkoranyambaga mukoresha kugirango nabo babimenye yuko hagize ushaka guhungabanya umutekano w’igihugu bitamugwa amahoro”.

Muriyi minsi u Rwanda na Kongo birarebana ayingwe aho Kongo ishinja u Rwanda kuba rushyigikiye umutwe wa M 23 ni mugihe u Rwanda narwo rushinja Kongo kuba rucumbikiye umutwe wa FDLR ugizwe n’abasize bakoze Jenoside yakorewe abatutsi muri 1994.