Ubuyobozi bw’Umujyi wa Kigali buvuga ko gahunda yo kwagura imihanda ikomeje, bikazajyana n’uko imodoka zitwara abagenzi zizajya zihabwa umwihariko cyane cyane mu masaha yo kuva no kujya mu kazi.
Abatega imodoka mu buryo bwa rusange bavuga ko bakurikije umubyigano w’imodoka ukunze kugaragara mu masaha ya mu gitondo na nimugoroba, ngo hakwiye kwagurwa imihanda kugira ngo imodoka zitwara abagenzi zibone inzira.
Mu Mujyi wa Kigali hari ibice utapfa kuburamo umubyigano w’ibinyabiziga hafi ya buri gihe. Urugero ni umuhanda Nyabugogo-Kinamba, Nyabugogo-Ruyenzi, Remera-Kabuga n’ahandi hatandukanye. Ibi byose binagira ingaruka ku batega imodoka mu buryo bwa rusange kuko bitinza ingendo zabo.
Umujyi wa Kigali urushaho gukura no guturwa. Ubarurwamo abaturage miliyoni 1 n’ibihumbi 700, wongeyeho abasaga ibihumbi 300 babawukoramo ariko bataha mu zindi ntara, hakiyongeraho n’ibinyabiziga bidasiba kuba byinshi.
Abahagarariye sosiyete zitwara abagenzi ndetse n’abashoferi muri rusange basanga ikibazo cy’umubyigano w’imodoka gikwiye kuvugutirwa umuti urambye.
Mu mwaka w’ingengo y’imari 2023/2024, Umujyi wa Kigali wateganije miliyari 265 azashyirwa mu mishinga 5 ikubiyemo kwagura ibikorwaremezo bigamije koroshya ubwikorezi, aho imihanda ifite uburebure bwa kilometero 24 izagurwa.
Umuyobozi w’Umujyi wa Kigali Pudence Rubingisa avuga ko mu byihutirwa ari uguha umwihariko imodoka zitwara abagenzi mu buryo bwa rusange by’umwihariko mu masaha akunze kubonekamo abagenzi benshi.
Abasesengura ibijyanye n’ubukungu bashimangira ko korohereza imodoka zitwara abagenzi mu masaha runaka, bizanafasha abajya mu kazi ndetse n’abasaba serivisi mu byerekezo binyuranye kuko abenshi bamara igihe kinini mu nzira.
Ku rundi ruhande ariko, iyi gahunda izoroha ari uko hongerewe umubare w’imodoka zitwara abagenzi, kwagura imihanda rusange no kugira imihanda myinshi yo mu makaritsiye yafasha abakoresha imodoka zabo bwite kandi abantu bakitabira kuyikoresha.
Umujyi wa Kigali ufite gahunda yo gukora imihanda ya kaburimbo ireshya n’ibirometero 215, aho hamaze gukorwa ibirometero 30.