Kuri iki Cyumweru, i Rusororo ku cyicaro cy’Umuryango FPR Inkotanyi habereye ibiganiro byahuje Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango FPR inkotanyi Gasamagera Wellars n’urubyiruko rw’Abanyarwanda 65 baba mu mahanga bari mu Rwanda mu rwego rwo kurushaho kumenya igihugu cyabo.
Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango FPR Inkotanyi yasobanuriye uru rubyiruko rw’Abanyarwanda ruba mu mahanga ko RPF Inkotanyi yabayeho kuva 1987 igamije gukemura ibibazo bitandukanye byari byugarije Abanyarwanda birimo no guca ubuhunzi aho icyo gihe hari igice cy’Abanyarwanda batari bemerewe kuba mu gihugu cyabo.
Gasamagera Wellars kandi yasabye uru rubyiruko kujya rusura u Rwanda uko rushaka kuko amarembo y’u Rwanda ahora afunguye, ku bashaka kuba mu Rwanda no kurukoreramo bikaba byiza ku rushaho kuri uru rubyiruko.
Agaruka ku ndangagaciro z’Umuryango FPR Inkotanyi Gasamagera yabwiye uru rubyiruko ko ihame ryo kubaka ubumwe bw’Abanyarwanda ryakomeje kuba inkingi ikomeye mu mikorere y’umuryango FPR Inkotanyi, aho Abanyarwanda bose bafite uburenganzira bwo kugira uruhare mu iterambere ry’igihugu.
Gasamagera Wellars kandi avuga ko nubwo uyu muryango umaze gutsinda amatora inshuro 3 andi mashyaka ahabwa imyanya mu nzego zitandukanye cyane mu nteko ishinga amategeko kugirango nayo agire umusanzu atanga mu kubaka igihugu.
Uru rubyiruko rwaturutse mu bihugu 15 ruri mu Rwanda muri gahunda yiswe Rwanda Youth Tour, aho baba baje kwiga Umuco w’u Rwanda, kumenya indangagaciro z’Abanyarwanda kugirango bagire uruhare mu kuzisakaza hose.
Kuri ubu, ni inshuro ya 3 haba igikorwa nk’iki, ni mu gihe kandi 45% by’uru rubyiruko aribwo bwa mbere baje mu Rwanda.
Kwizera John Patrick