Igire-Amakuru agezweho
  • Ahabanza
  • Amakuru
    • Mu mahanga
    • Mu Rwanda
  • Imikino
    • Imyidagaduro
  • Politiki
  • ubuhinzi
  • Ubukerarugendo
  • Ubukungu
  • Ubuzima
Reading: Perezida Kagame yambitse Denis Sassou-Nguesso umudali w’icyubahiro
Share
Font ResizerAa
Igire-Amakuru agezwehoIgire-Amakuru agezweho
  • Ahabanza
  • Amakuru
  • Imikino
  • Politiki
  • ubuhinzi
  • Ubukerarugendo
  • Ubukungu
  • Ubuzima
Search
  • Ahabanza
  • Amakuru
    • Mu mahanga
    • Mu Rwanda
  • Imikino
    • Imyidagaduro
  • Politiki
  • ubuhinzi
  • Ubukerarugendo
  • Ubukungu
  • Ubuzima
Follow US
Politiki

Perezida Kagame yambitse Denis Sassou-Nguesso umudali w’icyubahiro

igire
igire Yanditswe July 22, 2023
Share
SHARE

Perezida Paul Kagame ku mugoroba wo ku wa Gatanu tariki 21 Nyakanga 2023, yambitse mugenzi we wa Repubulika ya Congo Denis Sassou-Nguesso, umudali w’icyubahiro witwa ‘Agaciro’ ku bw’imiyoborere ye idasanzwe.

Iki gikorwa cyabereye muri Kigali Convention Centre ubwo Perezida Kagame yakiraga ku meza mugenzi we Denis Sassou-Nguesso uri mu ruzinduko rw’iminsi itatu mu Rwanda.

Perezida Nguesso yageze ku Kibuga cy’Indege Mpuzamahanga cya Kanombe, yakirwa na Perezida wa Repubulika Paul Kagame mu cyubahiro kigenerwa Abakuru b’Ibihugu.

Uyu mudali w’icyubahiro ‘Agaciro’ Nguesso yambitswe na Perezida Kagame ni mu rwego rwo kumushimira kubera imiyoborere ye idasanzwe no guharanira ko Afurika iba umugabane uhamye kandi uteye imbere.

Perezida Kagame na Nguesso bagiranye ibiganiro byabereye mu muhezo, ibizwi nka tête-à-tête muri Village Urugwiro.

Perezida Sassou-Nguesso yasuye kandi Urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali ruri ku Gisozi, yunamira abishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, ndetse anashyira indabo aho bashyinguye.

Perezida Sassou-Nguesso yasobanuriwe amateka ya Jenoside, uburyo yateguwe n’uko yashyizwe mu bikorwa.

Perezida Nguesso yagejeje ijambo ku mitwe yombi y’Inteko Ishinga Amategeko y’u Rwanda, nk’uko byari kuri gahunda y’uru ruzinduko rwe.

Mu byo yavugiye mu Nteko Ishinga Amategeko, yagaragaje ko u Rwanda rufatwa nk’urugero rw’Igihugu cyateje imbere abagore, by’umwihariko ahereye ku mubare w’abagize Inteko Ishinga Amategeko kubera uburinganire buyigaragaramo.

AMAFOTO YARANZE UYUMUHANGO 

 

You Might Also Like

Dr Ngirente yitabiriye inama ya 26 ya ECCAS

Hatashywe Urwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi rwa mbere mu Burayi bw’Amajyaruguru

Perezida Kagame yasuye ishuri ryigisha AI muri Algeriya

Perezida Kagame na Tebboune bikomye amahanga yivanga muri Politiki y’Afurika

Umugaba w’Ingabo za Misiri yasuye u Rwanda (AMAFOTO)

igire July 22, 2023 July 22, 2023
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Email Print
Share
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Abo turibo

Tubagezaho amakuru agezweho mu Rwanda, mu Karere kibiyagabigari,muri Afurika no hirya no hino kw'isi

Inkuru iheruka

Dr Ngirente yitabiriye inama ya 26 ya ECCAS
Politiki

Contact us

Tel:(+250) 788 433 581
Email:ochentheos@gmail.com
© IGIRE.rw since 2019. All Rights Reserved.
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?