Iyo nama yatangiye ku wa Mbere tariki ya 15 ikazasoza ku ya 19 Mutarama 2024, yitezweho kwibanda ku bibazo byugarije ubukungu bw’Isi.
Ni inama yitabiriwe n’abatumirwa basaga 2000 barimo Abakuru b’Ibihugu na Guverinoma, impuguke mu by’ubukungu n’abandi banyacyubahiro biyemeje kugira uruhare mu kunoza ubukungu bw’Isi.
Insanganyamatsiko y’uyu mwaka iragira iti: “Kongera kubaka Icyizere”, ikaba ishimangira gukorera mu mucyo, kudatezuka ku gukora neza, no kuzuza inshingano nk’umusingi wo kubaka icyo cyizere.
Biteganyijwe ko kuri uyu wa Kabiri, Perezida Kagame atanga ikiganiro kivuga kuri gahunda yiswe ‘Timbuktoo’ y’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Iterambere (UNDP), ku nsanganyamatsiko igira iti: “Timbuktoo: Kubohora impinduramatwara y’Ibigo bigitangira muri Afurika.”
Icyo kiganiro aragitanga ari kumwe na Perezida wa Ghana Nana Akufo-Addo ndetse na Visi Perezida wa Nigeria Kashim Shettima
Uyu munsi mu gitondo, Perezida Kagame yifatanyije n’abandi bayobozi bo ku Isi mu muhango wo gutangiza ku mugaragaro iyo nama wayobowe n’ Umuyobozi Mukuru wa WEF ari na we wayishinze, Klaus Schwab.
Abitabiriye uyu muhango bagejejweho ijambo na Viola Amherd, Perezida w’u Busuwisi akaba Umujyanama Mukuru mu bya Gisirikare, Kurinda Abasivili na Siporo.
Nanone kandi abitabiriye bagejejweho ijambo na Minisitiri w’Intebe wa Repubulika y’Abaturage y’u Bushinwa Li Qiang, ndetse na Perezida wa Komisiyo y’Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi Ursula von der Leyen.
Kuwa Gatatu, Perezida Kagame azitabira inama ivuga ku kwihutisha ibikorwa by’Isoko Rusange ry’Afurika (AfCFTA), bizagaruka ku ntambwe imaze guterwa mu ishyirwa mu bikorwa.
Iyo nama yihariye kandi izasozwa hakozwe ubusesenguzi buyunguruye ku rugendo rw’ishyirwa mu bikowa rya AfCFTA ndetse n’ahazaza h’iryo soko rya mbere ku Isi ryitezweho guhindura icyerekezo cy’Afurika mu iterambere ry’ubukungu.
Perezida Kagame afatanyije n’Abandi Bakuru b’Ibihugu na Guverinoma, hamwe n’abayobozi b’Imiryango Mpuzamahanga, bazabona umwanya wo kuganira ku kwigabanya kuri hagati y’Ibihugu byo mu majyaruguru y’Isi n’ibyo mu majyepfo yayo, basuzumira hamwe uburyo utwo duce tubiri twakongera kuvugurura ubutwererane mu guharanira intsinzi isangiwe.