Mu gitondo cyo kuwa Mbere taliki 29 Mutarama 2024, Umunyamabanga wa Leta ushinzwe Ubutwererane bw’Akarere muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga,yakiriye Mohamed Mellah, Ambasaderi wa Algeria mu Rwanda.
Ibiganiro byabo byibanze ku bufatanye no kurushaho kunoza umubano w’ibihugu byombi.
Ni nyuma y’imishinga ibihugu byombi byatangiye gufatanyamo, kandi ko hari n’indi iteganyijwe mu gihe cya vuba irimo amasezerano arebana n’ubucuruzi ndetse n’arebana n’imigenderanire hagati y’abaturage ku bihugu byombi.
Minisitiri Kabarebe kandi yanakiriye Charity Manyeruke Ambasaderi wa Repubulika ya Zimbabwe mu Rwanda baganira ku gushimangira ubufatanye bw’ibihugu byombi.
Ni nyuma y’uko n’ubundi Tariki 15 Gicurasi 2023, i Harare muri Zimbabwe hateraniye inama ya kabiri ya Komisiyo ihuriweho igamije kwagura ubutwererane hagati y’u Rwanda na Zimbabwe (JPCC).
Iyi nama nayo yari yibanze ku kunoza ubutwererane mu nzego zitandukanye zirimo nk’ubuzima, ubumenyi n’ikoranabuhanga mu iterambere, iterambere mu bya siyansi n’ikoranabunga, iterambere ry’ibikorwa by’abagore n’abana ndetse n’imiturire.
U Rwanda rukataje mu mibanire myiza n’ibindi bihugu mu rwego rwo gushimangira iterambere rirambye ku ntego rwihaye y’icyerekezo cya 2050