Guverinoma y’u Rwanda na Rio Tinto Minerals Development Limited basinyanye amasezerano yo gucukura no gutunganya ubwoko bw’amabuye y’agaciro ya Lithium mu Rwanda, mu Ntara y’Iburengerazuba.
Nk’uko byatangajwe n’Umuyobozi Mukuru w’Ikigo cy’Igihugu cya Mine, Peterole na Gaze Yamini Karitanyi, kuba u Rwanda rugiye gukorana n’icyo kigo kuko ari amahirwe mu rwego rw’ubucukuzi.
Yagize ati: “Kwinjiza Rio Tinto mu rwego rw’ubucukuzi ni ukwiyemeza gukomeza guteza imbere urwo rwego, kandi hazakomeza no gushyira imbaraga mu rwego rw’ubucukuzi bukorwa mu buryo bugezweho hagendewe ku bipimo bya ESG.
Mu rwego rw’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro, Kampani Rio Tinto Minerals Development Limited ikorera mu bihugu 35.
Lawrence Dechambenoit ushinzwe ibikorwa muri Rio Tinto yagize ati: “Rio Tinto itewe ishema no gukorana na Guverinoma y’u Rwanda, bikazafasha gukomeza gushakisha ibuye rya lithium riboneka mu Rwanda mu Ntara y’Iburengerazuba”.
IYINKURU TUYIKESHA :