Igire-Amakuru agezweho
  • Ahabanza
  • Amakuru
    • Mu mahanga
    • Mu Rwanda
  • Imikino
    • Imyidagaduro
  • Politiki
  • ubuhinzi
  • Ubukerarugendo
  • Ubukungu
  • Ubuzima
Reading: Perezida Kagame na Madamu bakiriwe ku meza na Senateri Bill Nelson
Share
Font ResizerAa
Igire-Amakuru agezwehoIgire-Amakuru agezweho
  • Ahabanza
  • Amakuru
  • Imikino
  • Politiki
  • ubuhinzi
  • Ubukerarugendo
  • Ubukungu
  • Ubuzima
Search
  • Ahabanza
  • Amakuru
    • Mu mahanga
    • Mu Rwanda
  • Imikino
    • Imyidagaduro
  • Politiki
  • ubuhinzi
  • Ubukerarugendo
  • Ubukungu
  • Ubuzima
Follow US
Politiki

Perezida Kagame na Madamu bakiriwe ku meza na Senateri Bill Nelson

igire
igire Yanditswe February 2, 2024
Share
SHARE

Perezida Paul Kagame na Madamu Jeannette Kagame bari i Washington DC muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, bitabiriye umusangiro wateguwe na Senateri Bill Nelson n’umugore we Grace Cavert, basanzwe ari inshuti z’u Rwanda.

Perezida Kagame na Madamu bakiriwe ku meza na Senateri Bill Nelson

Perezida Kagame na Madamu bakiriwe ku meza na Senateri Bill Nelson

Uyu muhango wo gusangira, wabaye ku gicamunsi cyo ku wa Kane tariki 01 Gashyantare 2-24, nyuma yo kwitabira amasengesho ngarukamwaka yo gusabira iki gihugu, National Prayer Breakfast.

Perezida Kagame ni umwe mu bari batumiwe muri aya masengesho, ndetse akaba yari no mu bagomba kugira ijambo ageza ku bayitabiriye bagera ku 3500, barimo abagize Inteko Ishinga Amategeko ya Leta Zunze Ubumwe za Amerika, abagize Guverinoma, abahagarariye ibihugu byabo n’imiryango ya Loni i Washington DC, ndetse n’abashoramari batandukanye.

Perezida Kagame mu ijambo rye yikije cyane ku kamaro k’Ubumwe n’Ubwiyunge, by’umwihariko ashingiye ku byo u Rwanda rumaze kugeraho rubikesha ubumwe Abanyarwanda bahisemo, yatanze ingero yifashishije Bibiliya agaruka ku nkuru ya Yozefu wacurujwe mu bucakara n’abavandimwe be.

Umukuru w’Igihugu, wagaragaje ko nubwo ubwiyunge bubabaza bitewe n’ibyo abantu baba baranyuzemo, ariko ko ari igikorwa cy’ingenzi ndetse gisaba kwicisha bugufi, nk’ibyo Yozefu yaje gukora ariko bikanajyana no kuba abantu bagomba kwigirira icyizere kandi mu buryo bureshya.

Aha ni ho yifashishije inkuru ya Yozefu yagize ati “Yozefu, nk’uko mubyibuka, yagurishijwe mu bucakara mu Misiri n’abavandimwe be. Ariko yaje kuba umuntu ukomeye muri sosiyete y’Abanyamisiri, kubera ubunyangamugayo bwe. Kubera iyo mpamvu, nyuma yaje kwisanga ari mu mwanya wo gutabara Isiraheli ndetse n’abavandimwe be bari bugarijwe n’inzara.”

Perezida Kagame yashimangiye ko ubumwe n’ubwiyunge aribyo bigize urugendo rwa buri munsi u Rwanda rurimo.

Senateri Clarence William Nelson II w’imyaka 81, usanzwe ubarizwa mu ishyaka ry’Aba-Démocrates, ni umwe mu bayobozi ba Leta Zunze Ubumwe za Amerika wakunze kugaragaza ko amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, akwiye kubera amahanga isomo.

Mu 2018, ubwo yari mu bikorwa byo kwiyamamaza byabereye muri Leta ya Florida, yagereranyije umwuka wa politiki wari uri muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, n’ibihe by’ivangura rishingiye ku moko byabanjirije Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Yavuze ko Jenoside yakorewe Abatutsi igahitana abarenga Miliyoni mu minsi 100 gusa, ikwiye kubera isomo Abanyamerika.

Perezida Kagame kandi yabonanye na Sheikh Mohammed bin Abdulrahman Al-Thani, Minisitiri w’Intebe akaba na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa Qatar, bagirana ibiganiro byagarutse ku nzego zitandukanye z’ubufatanye hagati y’u Rwanda na Leta ya Qatar.

AMAFOTO MEZA UTABONYE :

Office of the President -Communications Office

You Might Also Like

Dr Ngirente yitabiriye inama ya 26 ya ECCAS

Hatashywe Urwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi rwa mbere mu Burayi bw’Amajyaruguru

Perezida Kagame yasuye ishuri ryigisha AI muri Algeriya

Perezida Kagame na Tebboune bikomye amahanga yivanga muri Politiki y’Afurika

Umugaba w’Ingabo za Misiri yasuye u Rwanda (AMAFOTO)

igire February 2, 2024 February 2, 2024
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Email Print
Share
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Abo turibo

Tubagezaho amakuru agezweho mu Rwanda, mu Karere kibiyagabigari,muri Afurika no hirya no hino kw'isi

Inkuru iheruka

Dr Ngirente yitabiriye inama ya 26 ya ECCAS
Politiki

Contact us

Tel:(+250) 788 433 581
Email:ochentheos@gmail.com
© IGIRE.rw since 2019. All Rights Reserved.
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?