Igire-Amakuru agezweho
  • Ahabanza
  • Amakuru
    • Mu mahanga
    • Mu Rwanda
  • Imikino
    • Imyidagaduro
  • Politiki
  • ubuhinzi
  • Ubukerarugendo
  • Ubukungu
  • Ubuzima
Reading: Minisitiri w’Intebe Dr Ngirente yashimye ubutwari bwaranze Perezida Geingob witabye Imana
Share
Font ResizerAa
Igire-Amakuru agezwehoIgire-Amakuru agezweho
  • Ahabanza
  • Amakuru
  • Imikino
  • Politiki
  • ubuhinzi
  • Ubukerarugendo
  • Ubukungu
  • Ubuzima
Search
  • Ahabanza
  • Amakuru
    • Mu mahanga
    • Mu Rwanda
  • Imikino
    • Imyidagaduro
  • Politiki
  • ubuhinzi
  • Ubukerarugendo
  • Ubukungu
  • Ubuzima
Follow US
Politiki

Minisitiri w’Intebe Dr Ngirente yashimye ubutwari bwaranze Perezida Geingob witabye Imana

igire
igire Yanditswe February 25, 2024
Share
SHARE

Minisitiri w’Intebe, Dr Edouard Ngirente ari muri Namibia aho yahagarariye Perezida Paul Kagame mu muhango wo gusezera kuri Perezida w’iki gihugu, Hage Geingob witabye Imana mu ntangiriro z’ uku kwezi ku myaka 82.

Dr Geingob yapfuye azize uburwayi akiri ku buyobozi muri manda ye ya nyuma.

Ibihumbi by’Abanya Namibia barangajwe imbere n’uwamusimbuye, Perezida Nangolo Mbumba basezeye bwa nyuma nyakwigendera mu cyubahiro cy’umukuru w’igihugu mu muhango witabiriwe n’abayobozi b’ibihugu bitandukanye, byiganjemo ibya Afurika kuri Stade yitiriwe Ubwigenge, mu murwamukuru, Windhoek.

Mu ijambo rye Minisitiri w’Intebe, Dr Ngirente yagaragaje ko u Rwanda ruzakomeza kwibukira ku ruhare Dr Hage Geingob yagize mu kubaka umubano wa kivandimwe hagati y’ibihugu byombi.

Dr Ngirente kandi yagaragaje ko guharanira ukwishyira ukizana n’ubutabera byaranze ubuzima bwa Dr Hage Geingob ari icyitegererezo kuri benshi mu batuye uyu mugabane.

Abakuru b’ibihugu bafashe ijambo, bagaragaje Nyakwigendera Geingob nk’umuntu waharaniye ubwigenge bw’ igihugu cye n’umugabane wa Afurika aho yanakomeje guharanira amahoro n’iterambere ry’uyu mugabane.

Geingob wabaye Perezida wa gatatu wa Namibia  guhera muri 2015, ubwo yatorwaga bwa mbere, yanabaye Minisitiri w’Intebe w’iki gihugu hagati y’ 1990 na 2002, yongera kugaruka kuri uyu mwanya muri 2012 kugera muri 2015 ubwo yatsindaga amatora y’ Umukuru w’Igihugu.

AMAFOTO YUMUHANGO WO GUHEEKEZA :Dr. Hage G. Geingob azwiho guharanira iterambere rya Namibia

Imodoka yari itwaye umurambo wa Dr Hage G. Geingob

Imodoka yari itwaye umurambo wa Dr Hage G. Geingob:
Dr. Hage G. Geingob azwiho guharanira iterambere rya Namibia

Dr. Hage G. Geingob azwiho guharanira iterambere rya Namibia

 

You Might Also Like

Dr Ngirente yitabiriye inama ya 26 ya ECCAS

Hatashywe Urwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi rwa mbere mu Burayi bw’Amajyaruguru

Perezida Kagame yasuye ishuri ryigisha AI muri Algeriya

Perezida Kagame na Tebboune bikomye amahanga yivanga muri Politiki y’Afurika

Umugaba w’Ingabo za Misiri yasuye u Rwanda (AMAFOTO)

igire February 25, 2024 February 25, 2024
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Email Print
Share
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Abo turibo

Tubagezaho amakuru agezweho mu Rwanda, mu Karere kibiyagabigari,muri Afurika no hirya no hino kw'isi

Inkuru iheruka

Dr Ngirente yitabiriye inama ya 26 ya ECCAS
Politiki

Contact us

Tel:(+250) 788 433 581
Email:ochentheos@gmail.com
© IGIRE.rw since 2019. All Rights Reserved.
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?