Igire-Amakuru agezweho
  • Ahabanza
  • Amakuru
    • Mu mahanga
    • Mu Rwanda
  • Imikino
    • Imyidagaduro
  • Politiki
  • ubuhinzi
  • Ubukerarugendo
  • Ubukungu
  • Ubuzima
Reading: EU yateye utwatsi DRC yasabye gusesa amasezerano yasinye n’u Rwanda
Share
Font ResizerAa
Igire-Amakuru agezwehoIgire-Amakuru agezweho
  • Ahabanza
  • Amakuru
  • Imikino
  • Politiki
  • ubuhinzi
  • Ubukerarugendo
  • Ubukungu
  • Ubuzima
Search
  • Ahabanza
  • Amakuru
    • Mu mahanga
    • Mu Rwanda
  • Imikino
    • Imyidagaduro
  • Politiki
  • ubuhinzi
  • Ubukerarugendo
  • Ubukungu
  • Ubuzima
Follow US
Politiki

EU yateye utwatsi DRC yasabye gusesa amasezerano yasinye n’u Rwanda

igire
igire Yanditswe February 29, 2024
Share
SHARE

Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi (EU) wateye utwatsi ibirego bya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (DRC) ikomeje kwamagana amasezerano uwo Muryango uheruka gusinyana n’u Rwanda ajyanye n’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro.

Ubuyobozi bw’uwo Muryango buvuga ko kunenga ayo masezerano agamije kwimakaza ubucukuzi butangiza ibidukikije bidakwiye, kuko agamije ibyiza.

Guverinoma ya DRC yashenguwe n’aya masezerano, ndetse ku wa 28 Gashyantare ubwo Perezida Tshisikedi yari mu ruzinduko mu Bubiligi, yasabye ko icyo gihugu cyafatira u Rwanda ibihano kubera aya masezerano arushinja kwiba amabuye y’agaciro muri DRC.

Nyuma gato y’ayo masezerano yasinywe ku wa 18 Gashyantare, nab wo Guverinoma ya Congo yarabyamaganye ndetse Ambasaderi wa EU, Berlanga Martinez Nicolás , atumizwa i Kinshasa ngo atange ibisobanuro.

Komiseri ushinzwe Ubufatanye muri EU, Jutta Urpilainen ku wa 27 Gashyantare, ubwo yatangaga ibisobanuro ku bagize Inteko Ishinga Amategeko y’uwo Muryango, ku bijyanye n’umutekano muke mu Burasirazuba bwa Congo, yavuze ko kunenga ayo masezerano bidakwiriye kuko nta kibi agamije.

Ati: “Ku bijyanye n’aya masezerano twagiranye n’u Rwanda, imwe mu ntego zayo za mbere harimo gufasha mu kubaka uburyo butajegajega bwo gucukura amabuye y’agaciro no kuyatunganya. Intego ni ukumenya inkomoko yayo no gukorera mu mucyo, hagamijwe guhangana n’ubucuruzi bw’amabuye y’agaciro bwa magendu kandi biri mu nyungu z’ibihugu n’abaturage bo mu Karere.”

Jutta Urpilainen yagaragaje ko DRC idakwiye kubigiraho ikibazo kuko ayo masezerano y’u Rwanda aje nyuma y’ayo EU yasinye na RDC mu Ukwakira 2023.

Aya masezerano y’u Rwanda na EU yasinywe ku wa 18 Gashyantare 2024, aho u Rwanda rwari ruhagarariwe na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane, Dr Vincent Biruta, naho EU ihagarariwe Komiseri ushinzwe ubufatanye mpuzamahanga, Jutta Urpilainen.

Impande zombi ziyemeje gufatanya mu guteza imbere uruhererekane rw’inzira amabuye anyuramo acukurwa, gufatanya mu kuyatunganya  hagamijwe kuyongerera agaciro no guhangana n’ubucuruzi bw’amabuye  bukorwa mu buryo bwa magendu.

Mu bindi biyemeje kandi harimo guharanira ko amabuye acukurwa mu buryo butangiza ibidukikije no gushakisha ubushobozi butuma hubakwa ibikorwa remezo bya ngombwa bigamije koroshya icukurwa ry’amabuye y’agaciro.

U Rwanda na EU bifitanye umubano utajegajega ndetse mu 2023, bashyize umukono ku masezerano ya Samoa ashimangira ubufatanye mu nzego zirimo uburenganzira bwa muntu, amahoro n’umutekano, iterambere n’ibindi.

Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame, na Perezida wa Komisiyo y’Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi (EU) Ursula von der Leyen, bashimangiye ko u Rwanda na EU ari abafatanyabikorwa bakomeye kandi ari inshuti z’igihe kirekire.

You Might Also Like

Perezida Trump yasabye Israel kutica umuyobozi w’ikirenga wa Iran

Abayoboke ba PL biyemeje kwihutisha gahunda ya NST 2

U Rwanda rwohereje Abapolisi 140 mu butumwa bwa Loni muri Santarafurika

Rutsiro: Umuvunyi yerekanye ko byinshi mu bibazo by’abaturage biterwa n’inzego z’ibanze zitabegera

Dr Ngirente yitabiriye inama ya 26 ya ECCAS

igire February 29, 2024 February 29, 2024
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Email Print
Share
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Abo turibo

Tubagezaho amakuru agezweho mu Rwanda, mu Karere kibiyagabigari,muri Afurika no hirya no hino kw'isi

Inkuru iheruka

Jeu en ligne autorisé en France casinos légaux.212
blog

Contact us

Tel:(+250) 788 433 581
Email:ochentheos@gmail.com
© IGIRE.rw since 2019. All Rights Reserved.
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?