Urwego rw’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro ruri mu zifatiye runini ubukungu bw’Igihugu ndetse abasesenguzi bagaragaza ko mu gihe rwakomeza gushyigikirwa, ruzagirira Igihugu akamaro.
Byagarutsweho mu Kiganiro Waramutse Rwanda cya Televiziyo Rwanda cyo kuri uyu wa Kane.
Cyatumiwemo abarimo Umuyobozi ushinzwe Iterambere n’Ubwirinzi bw’Abaturage, Sam Ryumugabe; Impuguke mu Bucukuzi n’Ubucuruzi bw’Amabuye y’Agaciro, James Mudahunga n’Impuguke mu bukungu, Teddy Kaberuka.
Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Mine, Gaz na Peteroli cyerekana ko mu butaka bw’u Rwanda harimo toni miliyoni 112 z’amabuye y’agaciro y’ubwoko butandukanye, afite agaciro ka miliyari $154.
Kugeza ubu imibare yerekana ko nibura kugera kuri 20% ari yo icukurwa urebye ubushobozi buhari.
Abacukuzi bo mu Burengerazuba bw’u Rwanda babwiye RBA ko hari intambwe bamaze gutera babikesha uyu murimo.
Iradukunda Seraphine umaze amezi arindwi acukura avuga ko yari umushomeri ariko ubu yatangiye kwiteza imbere.
Ati “Nari umushomeri narize, nza gusaba akazi. Ubu naguze intama ndiyambika. Nitangira mituweli, ndwaye mpita njya kwa muganga.’’
Hakizimana Evariste yavuze ko na we ubu ashobora kugura ubutaka, akihahira mu rugo, akanakora n’ibindi bikorwa.
Nubwo bimeze bityo, abo mu Majyepfo bo bagaragaza ko bagihabwa umushahara muto utajyanye n’akazi bakora.
Impuguke mu bucukuzi n’ubucuruzi bw’amabuye y’agaciro akaba n’Umuyobozi wa Mine ya Nyakabingo, James Mudahunga, yavuze ko u Rwanda rukwiye kubanza gukora ubushakashatsi ku mabuye rufite mbere yo gutekereza ku kuyongerera agaciro.
Ati “Twabanza tukayashaka, tubonye abashoramari cyangwa Leta ikaba yatera abacukuzi b’amabuye y’agaciro byafasha.’’
Yavuze ko ubucukuzi bugana aheza cyane ko hari n’amashuri abwigisha muri kaminuza zirimo iy’u Rwanda [ahahoze ari KIST] na IPRC.
Umuyobozi ushinzwe Iterambere n’Ubwirizi bw’Abaturage, Sam Ryumugabe, yavuze ko abakozi baba bakwiye kwitabwaho kuko ari ab’agaciro.
Ati “Abantu ni wo mutungu dufite kurusha amabuye. Icya mbere ni ukubungabunga ubuzima bw’abantu, kubungabunga wa mutungo no gusubiranya ahacukuwe.’’
Mudahunda yavuze ko Leta ikwiye no gusuzuma uko yagabanya imyaka yo gushyira abakora mu bucukuzi bw’amabuye y’agaciro mu zabukuru kubera imiterere y’akazi.
Ati “Leta yagabanya imyaka yo gukora muri kariya kazi, ikaba yafatira kuri 55, byafasha abacukuzi.’’
“Urugendo rw’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro ruri ku ntera ishimishije. Urebye uko bukura, ibibazo kera nta wari uzi ko bibaho. Hari n’uwavugaga ko akwiye gutangira gukora, atazi uko ibintu bikora.
Yagaragaje ko impungenge zikiri mu kuba nta banki yaguha inguzanyo kuko zitarizera gukorana n’abacukuzi.
Ati “Ibyishimo twe [Nyakabingo] turimo ni uko twabonye ibikoresho, tugize umugisha tukabona ibikoresho, igihugu cyatera imbere.’’
Impuguke mu Bukungu, Teddy Kaberuka, yavuze ko urwego rw’ubucukuzi butanga akazi ku bantu benshi kandi butuma igihugu kibona amadevize.
Yavuze ko usanga ba rwiyemezamirimo birya bakimara, hagashyirwamo ishoramari rito rijyanye n’ibyo bike bihari.
Yagaragaje ko mu kongerera agaciro amabuye y’agaciro mu Rwanda hari ibintu bitatu byo kwibandaho.
Ati “Ubushakashatsi n’ubumenyi. Abazobereye mu by’amabuye y’agaciro, hari intambwe imaze guterwa, niba dushaka kugira inganda zikora ayo mabuye dukeneye ubundi bumenyi. Dukeneye no gukora ubushakashatsi tukamenya ibiri mu butaka.’’
“Ibigo by’imari n’amabanki bikwiye gushyiramo amafaranga afatika yafasha mu guha ababurimo ubumenyi bwatuma hakoreshwa nk’imashini mu kwirinda kwangiza ibidukikije. Kubungabunga ibimaze kugerwaho n’ubuzima bw’abakozi bakoramo. Uko dushaka byinshi, tubungabunge, umuntu namaramo imyaka itanu ntatangire kurwara za ndwara zijyanye n’umurimo.’’
Amabuye y’agaciro u Rwanda rwoherejwe mu mahanga mu 2023 yarwinjirije asaga miliyari $1,1, avuye kuri miliyoni $772 yo mu 2022.