Umutwe wa M23 wigaruriye ikibuga cy’indege cya Rwindi uhafatira igifaru , amasasu menshi ndetse na Drone.
Ababyiboneye n’amaso bavuga ko ku kibuga cy’indege cya Rwindi habaye isibaniro, ubwo uwo mutwe wageragezaga kuhigarurira kuva kuwa kane kugeza ejo kuwa gatandatu ingabo za Leta, zikaba zararwanye kugeza ubw zitsinzwe zikiruka amasigamana.
Ikibuga cya Rwindi cyari ingenzi cyane mu rwego rwa gisirikare kuko aricyo FARDC yifashishaga mu kwihutisha ibikorwa bya gisirikare, aha twavuga imbunda amasasu ndetse na Drone zifata amafoto zigatanga amakuru zaturukaga kw’iki kibuga, aha rero hakaba hari n’ibinrindiro bikuru bya ICCN cya kigo gishinzwe gucunga umutekano wa Pariki ya Virunga.
Icyo Rwandatribune yabashije kumenya mu kiganiro twagiranye n’umwe mu basilikare bakuru bari barinze icyo kibuga utashatse ko amazina ye atangazwa yemereye Rwandatribune ko iki kibuga kirikugenzurwa na M23, yagize ati: “Tubabajwe n’ibikoresho Leta yari yahamennye twagombaga gukoreshya ukwezi kurenga ndetse,harimo n’ubufasha twoherereza bagenzi bacu bari kurwanira i Mweso byose byafashwe n’umwanzi.”
Ifatwa ry’ikibuga n’insinzwi ikomeye kuri FARDC kuko byaciye ihuzanzira ku basirikare ba FARDC bari mu bice bya Lubero, Walikare ,Beni , Ituri na Goma aha rero byongeye gushyira ku gitutu abaturage bari iButembo na Kisangani kuko amayira menshi ajyayo ari amashyamba kandi izi nyeshyamba zikaba zizi kuyacengera.