Igire-Amakuru agezweho
  • Ahabanza
  • Amakuru
    • Mu mahanga
    • Mu Rwanda
  • Imikino
    • Imyidagaduro
  • Politiki
  • ubuhinzi
  • Ubukerarugendo
  • Ubukungu
  • Ubuzima
Reading: Icyo Perezida Kagame avuga ku butumwa bwa Blinken bwafashwe nk’ubupfobya Jenoside
Share
Font ResizerAa
Igire-Amakuru agezwehoIgire-Amakuru agezweho
  • Ahabanza
  • Amakuru
  • Imikino
  • Politiki
  • ubuhinzi
  • Ubukerarugendo
  • Ubukungu
  • Ubuzima
Search
  • Ahabanza
  • Amakuru
    • Mu mahanga
    • Mu Rwanda
  • Imikino
    • Imyidagaduro
  • Politiki
  • ubuhinzi
  • Ubukerarugendo
  • Ubukungu
  • Ubuzima
Follow US
Politiki

Icyo Perezida Kagame avuga ku butumwa bwa Blinken bwafashwe nk’ubupfobya Jenoside

igire
igire Yanditswe April 8, 2024
Share
SHARE

Mu kiganiro Perezida wa Repubulika, Paul Kagame, yahaye Itangazamakuru kuri uyu wa Mbere tariki 08 Mata 2024, yavuze ko Leta zunze Ubumwe za Amerika(USA) zitari zikwiye gupfobya Jenoside yakorewe Abatutsi ku itariki ya 07 Mata 2024.

Perezida Kagame avuga ko uwo munsi ari wo wonyine mu mwaka yasabye USA kutagira icyo ivuga kinenga u Rwanda ku bijyanye na Jenoside yakorewe Abatutsi, Demokarasi cyangwa Uburenganzira bwa Muntu.

Ibi Perezida Kagame yabisobanuye nyuma y’uko Umunyamabanga wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika ushinzwe Ububanyi n’Amahanga, Antony Blinken, atanze ubutumwa yise ubwo gufata mu mugongo Abanyarwanda muri ibi bihe byo Kwibuka ku nshuro ya 30 Jenoside yakorewe Abatutsi, ariko we ntiyayiha iyo nyito.

Blinken yagize ati “Leta zunze Ubumwe za Amerika zifatanyije n’abaturage b’u Rwanda mu Kwibuka ku nshuro ya 30 inzirakarengane zazize Jenoside. Tubabajwe n’ibihumbi byinshi by’Abatutsi, Abahutu n’Abatwa hamwe n’abandi batakaje ubuzima mu minsi 100 y’ubugome butavugwa.”

Ni ubutumwa bwaciye igikuba ku mbuga nkoranyambaga, cyane cyane urwa X rwifashishijwe na Blinken, aho bamunenze ko yapfobeje Jenoside yakorewe Abatutsi, kuko yayihaye inyito idakwiye.

Perezida Kagame na we yabigarutseho, asubiza Umunyamakuru wa Kigali Today, Edmund Kagire, wari umubajije icyo abivugaho.

Umukuru w’Igihugu avuga ko iki kibazo hamwe n’ibindi bijyanye n’uburenganzira bwa muntu, Demokarasi n’ibindi atavugaho rumwe na USA, ngo yari yarabiganiriyeho na bo mu myaka irenga 10 ishize (nko muri 2014).

Perezida Kagame avuga ko ku bijyanye n’umunsi wo Kwibuka(gutangiza icyumweru cy’icyunamo) yari yarasabye Leta ya USA kwifatanya n’u Rwanda, ariko ikareka kugaragaza ibyo ibona bitagenda.

Perezida Kagame ati “Narababwiye nti mwisanzure mu kwifatanya natwe kwibuka niba mubishaka, ndetse munisanzure mu kutubwira ibyo mushaka, ariko icyo dusaba ni kimwe, iyo ari umunsi wo Kwibuka tariki 7 Mata, mwakwihangana mukifatanya natwe mu kwibuka ariko mukagarukira aho!”

Ati “Hari iminsi 365 mu mwaka, muduhe uwo munsi wa tariki 07 Mata, wo kwifatanya natwe Kwibuka, hanyuma iminsi isigaye uko ari 364 habeho kuvuga ibyo mutunenga byose, gutandukanya ibyo bintu bibiri gusa, kwifatanya natwe kwibuka uwo munsi umwe, hanyuma indi isigaye mu mwaka mutunenge!”

Perezida Kagame avuga ko bwari ubwumvikane busesuye, kandi ko yibwira ko icyo kibazo cyakemutse, ku buryo ibyo bamuvugaho byose muri iki gihe no mu gihe kizaza ngo nta cyo bimutwaye.

You Might Also Like

Dr Ngirente yitabiriye inama ya 26 ya ECCAS

Hatashywe Urwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi rwa mbere mu Burayi bw’Amajyaruguru

Perezida Kagame yasuye ishuri ryigisha AI muri Algeriya

Perezida Kagame na Tebboune bikomye amahanga yivanga muri Politiki y’Afurika

Umugaba w’Ingabo za Misiri yasuye u Rwanda (AMAFOTO)

igire April 10, 2024 April 8, 2024
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Email Print
Share
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Abo turibo

Tubagezaho amakuru agezweho mu Rwanda, mu Karere kibiyagabigari,muri Afurika no hirya no hino kw'isi

Inkuru iheruka

Dr Ngirente yitabiriye inama ya 26 ya ECCAS
Politiki

Contact us

Tel:(+250) 788 433 581
Email:ochentheos@gmail.com
© IGIRE.rw since 2019. All Rights Reserved.
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?