Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, kuri uyu wa Kane tariki ya 23 Gicurasi 2024, yatashye ku mugaragaro inyubako nshya igezweho mu Mujyi wa Kigali yuzuye itwaye miliyari zisaga 22 z’amafaranga y’u Rwanda.
Ni inyubako y’Ikigo Radiant Insurance Company Ltd gitanga serivisi z’ubwishingizi mu Rwanda, umuhango wo kuyitaha ukaba witabiriwe n’abayobozi muri Guverinoma, abahagarariye ibigo n’imiryango mpuzamahanga, abo mu nzego z’abikorera n’abandi.
Iyi nyubako yubatswe imbere ya Banki y’u Rwanda y’Amajyambere (BRD) mu gihe cy’imyaka itanu, mu Mudugudu wa Imena, Akagari ka Kiyovu, Umurenge wa Nyarugenge mu Karere ka Nyarugenge.
Ifite metero 35 z’uburebure n’amaforofa agerekeranye 13 ndetse n’ibikoresho 80% byayubatse bifite inkomoko mu Rwanda kandi Abanyarwanda ni bo bari inyuma y’iyo ntambwe ikomeye itewe.
Muri uyu muhango, Perezida Kagame yafatanyije n’Umuyobozi wa Radiant Insurance Company Ltd Marc Rugenera n’Umuyobozi w’Inama y’Ubutegetsi Francois Régis Kabaka n’abandi banyamigabane.
Perezida Kagame yashimye ko inkunga yatewe Radiant Insurance itapfuye ubusa kuko ibikorwa byivugira.
Yavuze ko aho u Rwanda ruvuye, aho rugana n’ibyo rugenda runyuramo, ngo ubona ko hari intambwe igenda iterwa mu kunoza ibikorwa kubera ko abantu bafite ibyo biga, barebera no ku bandi.
Ati: “Ushobora kubaka inzu nk’iyi ikavamo ari nziza nk’uku, undi akubaka indi isa nk’iyi, ni ukuvuga biteye kimwe, ifite urugero rumwe ibivuyemo ntibise neza nk’iyindi kandi byatwaye amafaranga angana.
Kuvuga ibingibi ni ukugira ngo bitwongerere imbaraga zo guhora turushaho kunoza ibikorwa, ntabwo ari nk’ibi gusa n’ahandi.”
Perezida Kagame yashimye igikorwa cyakozwe ndetse n’imirimo Radiant Insurance ikora yatumye ishobora igikorwa cyatashywe.
Yijeje adashidikanya ko hari abandi bashoramari azafasha kubera ko ibikorwa ubwabyo byivugira.
Inyubako ya Radiant ifite inzu 13 zigeretse, izakorerwamo n’ibigo, amabanki n’ibindi bikorwa bigamije guteza imbere igihugu.
Imirimo yo gutunganya inyubako yararangiye kandi izatangira gukorerwamo vuba.
François Régis Kabaka, Umuyobozi Mukuru w’inama y’Ubutegetsi y’Ikigo cya Radiant Insurance, yavuze ko ikigo kimaze kugeraho babikesha imiyoborere myiza ya Perezida wa Repubulika Paul Kagame ndetse n’uruhare agira mu guteza imbere ishoramari.
Akomeza agira ati: “Uko gukura no gutera imbere ntabwo ari mu mibare gusa ahubwo binagaragarira no mu mpinduka nziza Radiant Insurance Company yazanye mu buzima bw’abakiliya bacu dukunda.”
Marc Rugenera watangije sosiyete y’ubwishingizi Radiant Insurance Company akaba ari na we Muyobozi Mukuru wayo, yavuze ko abakozi ba Radiant bazahora bazirikana kandi bahe agaciro uruhare rwo Perezida Kagame yagize kugira ngo inyubako yatashywe yubakwe.
Ati: “Ndabivugira ko ari mwebwe ubwanyu mwaduhaye iki kibanza iyi nyubako ihagazemo, tuvuye mu kabanza twari dufite hariya hirya kari gafite metero 1000 gusa, tubona ikingiki gifite metero kare 2345.”
Inyubako ifite inzu zigerekeranye 9 hejuru y’ubutaka n’izindi ziri munsi y’ubutaka ayo ngayo akaba akora nka parikingi y’ibinyabiziga.
Icyicaro cy’inyubako ya Radiant cyuzuye gifite agaciro ka miliyari 22.
Kuva mu 2013 Radiant igitangira, yarakuze kandi itera imbere ihereye ku mari shingiro ya miliyari imwe y’amafaranga y’u Rwanda gusa.
Ubu imaze kugera kuri miliyari 6.5 mu gihe umutungo bwite w’abashoramari ukabakaba miliyari 10 z’amafaranga y’u Rwanda.
Umwaka ushize wa 2023 Radiant yakusanyije miliyari 17.5 yishyuwe n’abafatabuguzi b’ubwishingizi. Ati: “Ibi byerekana ko duhagaze neza ko isoko ry’ubwishingizi.”