Bamwe mu baturage batuye mu Karere ka Rwamagana bavuga ko bishimira ibikorwa by’iterambere n’ibihindura imibereho bagejejweho mu myaka irindwi ishize n’umukandida Paul Kagame muri gahunda ya Guverinoma ya 2017-2024.
Kuri uyu wa Mbere tariki ya 25 Kamena 2024, abanyamuryango ba FPR- Inkotanyi bateraniye ku kibuga cy’umupira cya Kigabiro bitabiriye igikorwa cyo gutangiza gahunda yo kwamamaza umukandida wabo ku mwanya wa Perezida wa Repubulika ndetse n’abakandida b’Abadepite.
Abanyamuryango ba FPR Inkotanyi baganiriye n’Imvaho Nshya bavuga ko mu bikorwa remezo Perezida wa Repubulika Paul Kagame akaba n’umukandida w’Umuryango FPR Inkotanyi yari yemereye abaturage, byose yabibagejejeho ndetse hiyongeraho n’ibindi.
Bavuga ko byahinduye imibereho y’abaturage birimo icyanya cy’inganda, imihanda ya kaburimbo, amavuriro mashya, amashuri, amazi meza, kugaburira abana ku mashuri, Girinka, ubwisungane mu kwivuza, umuriro w’amashanyarazi, ibikorwa by’ubuhinzi n’ubworozi, guteza imbere impano z’urubyiruko n’imishinga yabo n’ibindi.
Nsanzimana Emmanuel, ati “Umubyeyi wacu Paul Kagame, ku bwanjye igihe azaba agihumeka umwuka w’abazima nzamutora akomeze atuyobore. Itariki itinze kugera ngo twitorere umuyobozi dukunda.”
Riberakurora Theo yavuze ko mbere agihinga mu kajagari kuri hegitari imwe basaruragaho toni imwe ku gihingwa cy’ibigori, nyuma y’amahugurwa yahawe, ubu kuri hegitari imwe asaruraho toni esheshatu bitewe n’ubuyobozi bushyira imbere umuturage.
Mukamusoni Libertha utuye mu Kagari ka Cyanya mu Murenge wa Kigabiro, yavuze ko atuye muri Rwamagana kuva mu 1994. Yemeza ko byari bigoye gutandukanya umujyi n’icyaro ariko ubu bashimira Leta y’Ubumwe bw’Abanyarwanda yatumye umujyi wa Rwamagana ubu wiganjemo ibikorwa remezo by’umwihariko imihanda ya kaburimbo.
Yagize ati: “Muri 1994 ntiwasobanukirwaga ko uyu ari umujyi cyangwa ari icyaro bitewe nuko nta mihanda y’imigenderano yabaga mu makaritse nubwo hanyuraga umuhanda wa Kaburimbo wa Kigali-Kayonza. Hari higanje imiyenzi n’ibihuru ku mihanda bitogoshe ndetse tukanyura mu nzira zangiritse.”
Yongeyeho ati: “Ubu amajyambere n’isuku ni yose mu mujyi bitewe n’imiyoborere myiza kubera Umukuru w’Igihugu wifuza ko amajyambere n’ibikorwa remezo bigera kuri bose. Uyu munsi wa none imihanda ya kaburimbo ikorerwamo siporo mu ijoro no mu gitondo cya kare. Iyi mihanda yatumye n’ibindi bikorwa by’iterambere bitwegera kuko hari Ishami rya Banki Nkuru y’Igihugu banki zitandukanye, amahoteli, ibiro by’Intara y’Iburasirazuba n’akarere, Imirenge n’ibindi. Ibi byose twishimira turabikesha ubuyobozi bwiza.”
Umuyobozi ushinzwe ibikorwa byo kwamamaza mu muryango FPR Inkotanyi mu Karere ka Rwamagana, Umutoni Jeanne yavuze ko ariho hatangirijwe ibikorwa byo kwamamaza umukandida w’Umuryango ku rwego rw’Akarere kandi ko ibyo bikorwa bizakomereza mu Mirenge yose y’Akarere ka Rwamagana.
Umutoni Jeanne yasabye abanyamuryango n’Umuryango wa FPR Inkotanyi kuzitabira ibyo bikorwa byose kugira ngo kwamamaza abakandida babo bizagende neza.
Yagize ati: “Turasaba abanyamuryango ba FPR- Inkotanyi kwitabira ibikorwa byose byo kwamamaza umukandida wacu akaba na Chairman wacu ndetse n’abakandida bacu b’Abadepite. Turasaba abanyamuryango n’Umuryango wa FPR Inkotanyi mu Karere ka Rwamagana kuzitabira amatora. Ibyiza kurusha ibyo bagejejweho biri imbere.”
Umutoni Jeanne yavuze ko ibikorwa byo kwamamaza abakandida ba FPR Inkotanyi, umukandida Paul Kagame n’Abadepite ba FPR -Inkotanyi bizakomereza mu Mirenge.