Abatuye mu mu bice by’imwe mu Midugudu igize Akagari ka Bukinanyana, Umurenge wa Musha mu Karere ka Gisagara, babangamiwe no gukora urugendo rw’amasaha arenga abiri bajya gushaka serivisi zisaba umuriro w’amashanyarazi.
Muri izo serivisi harimo gushyira umuriro muri telefoni bizwi nko gucaginga, gushesha amasaka, kwiyogoshesha, serivisi zitangirwa ku ikoranabuhanga n’ibindi.
Abo baturage bavuga ko bivuza guhabwa amashanyarazi kugira ngo icyo kibazo kijyeho akadomo muri uyu mwaka bari bizeye ko bagomba kuba bafite amashanyarazi nk’abandi.
Bunani Emmanuel umwe mu batuye mu Kagari ka Bukinanyana, avuga ko kuba aho batuye nta muriro w’amashanyarazi bagira bituma akora igihe cyose telefoni ye ishizemo umuriro akora amasaha abiri ajya gushyirishamo undi.
Ati: “Aha mu Kagari kacu ka Bukinanyana kuba nta muriro dufite jyewe bingiraho ingaruka zo gukora urugendo rutari munsi y’amasaha abiri kugenda no kugaruka, njya gushaka umuriro wa telefoni yanje, ku buryo iyo ushizemo hari igihe mara iminsi ibiri telefoni yarazimye ubwo bikagira ingaruka ku banshaka ngo bampe akazi ko kubaka.”
Avuga kandi ko kuba nta muriro bafite bituma nta cyuma gisya ifu yaba amasaka n’ibindi bashobora gushyira mu isantere yabo, bikarangira abajya gushesha amasaka n’ibigori ngo babone ifu y’igikoma n’umutsima bibagora cyane.
Ati: “Kubera ikibazo cy’umuriro, hano mu isantere yacu nta muntu wakora umushinga wo kuzana icyuma gisya, ku buryo bituma abajya gushesha bakoresha amasaha abiri kugenda no kugaruka, muri make ubuyobozi bukwiye kudufasha tukabona umuriro udukura mu bwigunge.”
Irimaso Sonia avuga ko bo nk’urubyiruko badashobora guhanga imirimo bazi neza ko idashobora gukorwa nta mashanyarazi babonye, bakaba banababazwa no gutumwa gushaka serivisi bakabaye ari bo bazitanga ku musozi w’iwabo.
Ati: “Mu by’ukuri ubu mama wanjye iyo antumye gushesha binsaba kugenda saa munani kugira ngo nze guhindukira habona kuko kugira ngo ngere ahari icyuma gisya binsaba gukoresha isaha imwe, nashyiraho no kugaruka bikaba amasaha abiri. Rero nifuza ko twafashwa kubona umuriro w’amashanyarazi.”
Sibikino Epimaque na we ati: “None se ibaze nk’ubu amasaha agera kuri abiri nkoresha mu nzira njya gushaka umuriro wa telefoni, nakabaye nyamara nkora indi mirimo inteza imbere. Rwose ubuyobozi nibudufashe kubona umuriro wo gukoresha dukire uru rugendo dukora tujya kuwushaka.”
Habineza Jean Paul, Umuyobozi wungirije w’Akarere ka Gisagara ushinzwe iterambere ry’ubukungu, yavuze ko icyo kibazo bakizi ndetse banafite gahunda yo kuba bagikemuye bitarenze mu myaka ibiri iri imbere.
Ati: “Ikibazo cy’aba batuye mu Kagari ka Musha, kirazwi ku buryo hari gahunda y’uko tuzabagezaho umuriro w’amashanyarazi mu ngengo y’imari y’umwaka utaha wa 2025-2026, rwose nibabe bihanganye kuko nabo turi kubatekerezaho.”
Imibare yo mu Karere ka Gisagara igaragaza ko 72% ari bo bamaze kugerwaho n’umuriro w’amashanyarazi, aho 52,4% bagerwaho n’amashanayarazi yo ku muyoboro mugari, naho 19,6% bakagerwaho n’amashanyarazi aturuka ku mirasire y’izuba.
Muri gahunda ya Guverinoma y’imyaka 5 yo kwihutisha iterambere (NST2), Leta y’u Rwanda yihaye intego y’uko bitarenze mu mwaka wa 2029 abaturage bose bazaba bagerwaho n’umuriro w’amashanyarazi.