Ku mugoroba wo ku wa Kane tariki 03 Ukwakira 2024, Perezida wa Repubulika Paul Kagame uri mu ruzinduko mu Bufaransa, yagiranye ibiganiro na Charles Michel, Perezida wa Komisiyo y’Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi (EU).
Ibiganiro byabereye i Paris mu Bufaransa aho aba bayobozi bombi bitabiriye Inama ya 19 y’Abakuru b’Ibihugu na za Guverinoma mu Muryango w’Ibihugu bikoresha Ururimi rw’Igifaransa, OIF.
Perezida Kagame na Michel, ibiganiro byabo byibanze ku ngingo zireba Umugabane n’Isi muri rusange, nk’uko byatangajwe n’ibiro by’Umukuru w’igihugu.
Inama ya OIF iratangira kuri uyu wa Gatanu tariki 04 Ukwakira 2024, aho yiga ku bibazo byugarije Isi ndetse n’ibisubizo byabyo birimo guhanga udushya n’imishinga itandukanye hifashishijwe ururimi rw’Igifaransa.
Kuri uyu wa Gatanu biteganyijwe ko Perezida Kagame na Madamu Jeannette Kagame bitabira umuhango wo kuyifungura ku mugaragaro.
Iyi nama ifite insanganyamatsiko igira iti, ‘Gukora, guhanga ibishya no gukora ubucuruzi mu Gifaransa’. Bikaba biteganyijwe ko izibanda cyane ku guhanga imirimo ifasha urubyiruko kuva mu bushomeri.