Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane, Olivier Jean Patrick Nduhungirehe, mu gitondo cyo kuri uyu wa Kane tariki 10 Ukwakira 2024 yakiriye mu biro bye Charlotte Helminger, umuyobozi muri Ambasade ya Luxembourg mu Rwanda.
Ubutumwa bwa Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane buri ku rubuga rwa X rwahoze ari Twitter, bugaragaza ko aba bayobozi bombi baganiriye ku ngingo zitandukanye zirimo no guteza imbere umubano w’ibihugu byombi, u Rwanda na Luxembourg.
Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane yagize iti: “Minisitiri Olivier Nduhungirehe yagiranye ibiganiro na Charlotte Helminger, umuyobozi ushinzwe imirimo ya Ambasade ya Luxembourg mu Rwanda, bigamije guteza imbere amahirwe yarushaho kunoza umubano w’ibihugu byombi.”
Ibihugu byombi bisanzwe bifitanye umubano mwiza n’ubutwererane. Mu Ukwakira mu 2021, Leta y’u Rwanda n’iki gihugu cyo mu Burengerazuba bw’u Burayi, byashyize umukono ku masezerano y’ubufatanye agamije guteza imbere imikorere y’Ihuriro ry’Imari Mpuzamahanga rya Kigali rizwi nka ‘Kigali International Financial Center’.
Ayo masezerano yari agamije guteza imbere Ihuriro ry’Imari Mpuzamahanga rya Kigali, haba mu bijyanye no kubaka ubushobozi bw’abakozi, kubaka ubushobozi mu bijyanye n’imikorere kugira ngo iryo huriro rishobore kuzamuka rigere ku rwego mpuzamanga.
U Rwanda na Luxambourg bisanganywe umubano mwiza mu zindi nzego zitandukanye, iki gihugu kikaba gisanganywe ubunararibonye mu by’Imari. Ibihugu byombi bifitanye n’andi masezerano agamije gukumira magendu no kunyereza imisoro.