Guhera kuri uyu wa Mbere tariki ya 4 Ugushyingo 2024 kugeza ku wa Gatatu tariki 6 Ugushyingo 2024, u Rwanda rwakiriye inama igaruka ku mikoreshereze y’ingufu muri Afurika ndetse n’imurikabikorwa ryo mu rwego rw’ingufu (Energy) kuri uyu mugabane.
Ni inama yatangijwe ku mugaragaro n’Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ibikorwa Remezo (MININFRA), Kabera Olivier, ikaba yitabiriwe n’abayobozi batandukanye barimo Abaminisitiri bafite mu nshingano zabo ibijyanye n’ingufu, ibigo bikomeye bikora ibijyanye n’ingufu, abantu b’ingeri zose barimo abifuza kumenya aho Afurika igeze mu gukwirakwiza amashanyarazi n’izindi ngufu zitangiza ibidukikije.
Abo barungurana ibitekerezwa ku buryo ingufu zatezwa imbere mu gufasha Abanyafurika kugira ngo babashe kwihaza ku muriro w’amashanyarazi.
Muri iyi nama kandi hazaba imurikabikorwa ku buryo buri wese azabasha kwirebera aho amasosiyete mu by’ingufu ageze mu gukemura ikibazo cy’amashanyarazi ku mugabane w’Afurika
Ni igikorwa cyateguwe na Informa Market, Ikigo mpuzamahanga gitegura inama ku bufatanye na Minisiteri y’Ibiko rwaremezo (MININFRA) ndetse na Rwanda Concention Bureau, Ikigo Nyarwanda gifasha abantu cyangwa Ibigo n’Imiryango mpuzamahanga bifuza gukorera inama cyangwa andi mahuriro mu Rwanda.
Iyo nama irimo kubera muri Kigali Convention Centre, ikaba ije nyuma y’aho u Rwanda rwihaye intego yo kugeza ku baturage barwo bose 100%, umuriro w’amashanyarazi bitarenze mu 2029.
Ni mu gihe rwari rwihaye iyo ntego mu mwaka wa 2024, ariko ntibyakunze kubera ubushobozi bw’ingengo y’imari.