Kuri uyu wa Gatanu, abagize Itsinda ry’Ingabo z’u Rwanda (RDF) n’iza Uganda (UPDF), basuye Urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali ruherereye ku Gisozi bunamira inzirakarengane zazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Abo basirikare bahuriye mu nama y’iminsi itatu y’abayobozi ba gisirikare yatangiye ku wa 28 Ukwakira, iri kwigira hamwe imbogamizi z’abaturiye imipaka n’ingamba zafatwa, zanasuye Ingoro y’Amateka y’Urugamba rwo guhagarika Jenoside no kubohora Igihugu, iri mu Ngoro y’Inteko Ishinga Amategeko.
Ubwo hatangizwaga ibiganiro ejo ku wa kane Brig Gen Frank Mutembe, umuyobozi wa Diviziyo ya kabiri muri RDF yahaye ikaze UPDF ndetse ashimangira akamaro k’ubufatanye mu kurwanya ibikorwa byateza akaga imipaka, agaragaza ko inama izavuga umuti w’ibyo bikorwa bitemewe bikorerwa ku mipaka.
Yagize ati: “Inama nk’izi zigamije kuganira ku bibazo abaturiye imipaka bahura nabyo birimo icuruzwa ry’ibiyobyabwenge, kwambuka umupaka mu buryo bunyuranyije n’amategeko , ubucuruzi bwa magendu, kwanmgiza ibidukikije harimo gutema amashyamba nibindi.”
Uwaje uyoboye itsinda rya UPDF, Brig Gen Paul Muhanguzi, yashimiye abakuru b’ibihugu byombi anagaragaza ko bazakomeza gushaka umuti wabafasha kunoza akazi neza.
Yagize ati: “Iyi nzira izadufasha gukomeza gukora neza kandi biteye ishema gushyira mu bikorwa icyerekezo cy’ubuyobozi dusuzuma icyo twakora ngo habungabungwe umutekano w’imipaka.”
Mbere yuko inama itangira babanje gusura akarere ka Musanze baherekejwe n’abayobozi b’uturere twa Gicumbi na Burera duhana imbibi na Uganda.