Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane, Amb. Olivier Nduhungirehe yagaragaje ko u Rwanda rwiteguye kugira uruhare mu kubungabunga amahoro n’umutekano w’Akarere, ariko agaragaza ko hakiri imbogamizi muri iyo nzira.
Yavuze ko izo mbogamizi zirimo ubushake buke bwa politiki ku ruhande rwa DRC nka kimwe mu bikomeje kudindiza inzira y’ibiganiro n’amahoro mu Karere.
Ibi Minisitiri Nduhungirehe yabitangarije i Londres mu Bwongereza mu kiganiro yatangiye mu kigo gishinzwe ububanyi n’amahanga.
Yagize ati “Umutwe wa FDLR ukomeje guteza umutekano muke ku Rwanda kandi bitari gusa kuba uyu mutwe ufashwa bya hafi na Guverinoma ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo, ariko ibi bikanashibuka ku ngengabitekerezo ya Jenoside. Iyi ngengabitekerezo inashimangirwa na Guverinoma ya Kongo ihora ivuga ku gushaka guhirika ubutegetsi mu Rwanda.”
“U Rwanda rero ntiruzemera ko umutekano warwo uhungabanywa mu buryo ubwo aribwo bwose, iyi ninayo mpamvu twashyizeho uburyo bwo kurinda imipaka. U Rwanda rwiteguye kugira uruhare mu gushakira hamwe igisubizo kirambye ku mahoro n’umutekano byo mu Karere.
Yavuze kandi ko u Rwanda rwiteguye no kugaragara mu bikorwa byose bijyana no gushaka uwo muti birimo n’inama zihuza u Rwanda, Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo ndetse n’umuhuza w’ibyo biganiro ariwe Angola.