Abasesengura umutekano wo mu Karere u Rwanda ruherereyemo, basanga Umuryango Mpuzamahanga utagakwiye kwirengagiza nkana umuzi w’ikibazo cyo muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo ku bw’inyungu bwite.
Umwaka wa 2025 utangiye umutekano wo mu Karere u Rwanda ruherereyemo ukomeje kuba iyanga, ahanini bishingiye ku mirwano ikomeje mu duce tumwe na tumwe two muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo.
Iby’uyu mutekano muke muri iki gihugu binashimangirwa naza raporo n’amatangazo y’imiryango mpuzamahanga, gusa nayo usanga yirengagiza nkana ukuri kw’iki kibazo.
Amb. Joseph Mutaboba, Umusesenguzi mu bya Politiki na dipolomasi agaragaza ko Umuryango Mpuzamahanga ubona ko ari imbogamizi iyo bigeze mu gushaka umuti w’iki kibazo.
Ibi byanashimangiwe na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga, Amb. Olivier Nduhungirehe mu butumwa yashyize ku rubuga rwa “X” aho yagaragaje ko biteye isoni kubona ko nta na rimwe muri aya matangazo hagaragazwa ukuri kw’ibihari harimo y’uko ibice byinshi bya Masisi byari mu maboko y’Abajenosideri bo mu mutwe wa FDLR, umutwe w’amahanga wigaruriye ubutaka bwa Congo ndetse ko ngo nta na rimwe ibi bihugu byamaganye uku kwigarurira ubutaka bw’Abanye-Congo barimo n’Abanye-Congo b’Abatutsi.
Avuga ko bisa nk’aho uyu mutwe ukomoka mu Rwanda wakoze Jenoside ufite uburenganzira ku butaka bwa Congo kurenza umuryango mugari w’Abanye-Congo, uyu mutwe uri kugerageza kurimbura.
Aha niho Amb. Joseph Mutaboba ahera agaragaza ko inyungu uyu muryango mpuzamahanga ufite muri Kongo ariyo shingiro ryo kwirengagiza nkana umuzi w’iki kibazo.
Minisitiri Nduhungirehe kandi yagaragaje ko ikibazo cy’iyi ntambara kidashobora gukemurwa no kuba umuryango mpuzamahanga ukigereka ku bandi cyangwa kwihuza inshingano k’ubuyobozi bwa RDC.
Perezida Paul Kagame aherutse kugaragaza ashimangira ko inzira za bugufi zidateza kuba igisubizo kirambye kuri iki kibazo cyo mu Karere u Rwanda ruherereyemo.
Yagize ati “Dukomeje kubona umutekano muke mu Karere kacu duherereyemo, kandi hafi n’imipaka yacu. Ndabizeza ko umutekano n’ubusugire bw’u Rwanda bizahora bibugabunzwe mu buryo bwose. Inzira za bugufi n’ibisubizo by’igihe gito ntabwo byakemura iki kibazo. Hagomba kubaho kirambye gihuriweho kandi gihereye mu mizi y’ikibazo, ari nacyo gikwiye gutanga igisubizo kirambye ku mahoro y’abantu bose muri aka Karere.”
Icyakora muri raporo y’Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi hakubiyemo ubusabe bwayo bwo kuba Leta ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo yahagarika ubufatanye ifitanye na FDLR ndetse n’indi mitwe yitwaje intwaro, ibyo iki gihugu cyari kimaze iminsi cyamaganira kure.