Ubwo hasozwaga amahugurwa yahawe aba Ofisiye 45, agamije kongerera ubumenyi abapolisi mu bijyanye n’imikorere ya kinyamwuga n’ubuyobozi (Police Tactical Command Course), basabwe ko bayifashisha mu kunoza akazi kabo ko gucunga umutekano.
Aya mahugurwa agenerwa abapolisi bo ku rwego rwa ba Ofisiye bato abaye ku nshuro yayo ya 15, yitabiriwe mu gihe cy’amezi atanu n’abagera kuri 45 barimo 15 bakomoka mu gihugu cya Sudani y’Epfo, 21 bo muri Polisi y’u Rwanda, 3 bo mu Rwego rw’Igihugu rushinzwe iperereza n’umutekano (NISS), 4 bo mu Rwego rw’Igihugu rushinzwe Ubugenzacyaha (RIB) na babiri bo mu Rwego rw’Igihugu rushinzwe Igorora (RCS).
Ubwo yasozaga aya mahugurwa ku mugaragaro, Umuyobozi Mukuru Wungirije wa Polisi y’u Rwanda ushinzwe ibikorwa (DIGP) Vincent Sano, yavuze ko kubaka ubushobozi ari urufunguzo rwo kubasha guhangana n’ibiteza umutekano mucye, bigenda bihindura isura uko Isi irushaho gutera imbere.
Yagize ati “Mu kazi ko gucunga umutekano ku Isi muri iki gihe, bisaba ko abakozi mu nzego zose bireba bagira ubumenyi n’ubushobozi bukenewe, kugira ngo babashe guhangana n’ibiteza umutekano mucye mu bihugu byacu, mu Karere ndetse n’ahandi ku Isi. Ni yo mpamvu Guverinoma y’u Rwanda na Polisi y’u Rwanda by’umwihariko, bashyira imbaraga nyinshi mu kubaka ubushobozi.”
Yakomeje agira ati “Amahugurwa musoje uyu munsi ni ingenzi kuri Polisi y’u Rwanda, Polisi ya Sudani y’Epfo no kuri mwe ubwanyu by’umwihariko. Kuba muyasoje neza ni ibyo kwishimira mutekereza ku rugendo mwanyuzemo, ubuyobozi bw’ishuri, inteko y’abarimu na bagenzi banyu mwafatanyije amahugurwa.”
DIGP Sano yabasabye kuzihatira gushyira mu bikorwa intego z’aya mahugurwa, no gukomeza kurangwa n’ishyaka n’imyitwarire myiza, kugira ngo babashe kuzuza neza inshingano zabo no gutanga umusaruro.
Ati “Aya mahugurwa agamije kongerera abayitabira ubumenyi bujyanye no gutekereza, gutegura no gukora akazi ko gucunga umutekano mu buryo burenze ubusanzwe bukoreshwa kandi bujyanye n’igihe. Hari icyizere ko ubumenyi n’ubushobozi muyungukiyemo bikubiye hamwe n’imyitwarire myiza n’ishyaka byabaranze, bizabafasha gukora neza akazi aho muzaba mwoherejwe gukorera no kurushaho gutanga umusaruro.”
DIGP Sano yashimiye Leta y’u Rwanda n’iya Sudani y’Epfo, ku bufatanye bukomeye ibihugu byombi bifitanye bwashingiweho mu kubaka umubano hagati ya Polisi y’u Rwanda n’iya Sudani y’Epfo (SSPS), utuma habaho imikoranire mu gucunga umutekano harimo no kubaka ubushobozi, ashimira by’umwihariko Polisi ya Sudani y’Epfo kuba yarohereje abapolisi kwitabira aya mahugurwa.
Umuhango wo gusoza ayo mahugurwa yaberaga mu Ishuri rikuru rya Polisi y’u Rwanda (NPC) mu Karere ka Musanze, wabaye ku wa Gatanu tariki ya 10 Mutarama 2025.
*Inkuru dukesha Polisi y’u Rwanda*